1 Ibyo ku Ngoma
9 Abisirayeli bose banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo;+ banditswe mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli. Abayuda bajyanywe mu bunyage+ bitewe n’uko bahemutse. 2 Ababaye aba mbere mu kugaruka mu migi bahawe ho gakondo ni Abisirayeli,+ Abatambyi,+ Abalewi+ n’Abanetinimu.+ 3 I Yerusalemu+ hari hatuye bamwe muri bene Yuda,+ bamwe muri bene Benyamini,+ bamwe muri bene Efurayimu na bamwe muri bene Manase, ari bo: 4 Utayi mwene Amihudi, mwene Omuri, mwene Imuri, mwene Bani, bo muri bene Peresi+ mwene Yuda.+ 5 Mu Banyashilo*+ ni Asaya imfura ye, n’abandi bahungu be. 6 Muri bene Zera+ ni Yeweli n’abavandimwe babo magana atandatu na mirongo cyenda.
7 Muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa, 8 Ibuneya mwene Yerohamu, Ela mwene Uzi, mwene Mikiri, na Meshulamu mwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya. 9 Abavandimwe babo banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo ni magana cyenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bose bari abatware b’amazu ya ba sekuruza.
10 Mu batambyi hari Yedaya, Yehoyaribu, Yakini,+ 11 Azariya+ mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu, wari umutware w’inzu y’Imana y’ukuri, 12 Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, Masayi mwene Adiyeli, mwene Yahizera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti,+ mwene Imeri, 13 n’abavandimwe babo, bari abatware b’amazu ya ba sekuruza. Bari abagabo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu b’abanyambaraga bashoboye+ gukora umurimo wo mu nzu y’Imana y’ukuri.
14 Mu Balewi hari Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya+ wo muri bene Merari, 15 Bakubakari, Hereshi na Galali, Mataniya+ mwene Mika,+ mwene Zikiri,+ mwene Asafu,+ 16 Obadiya mwene Shemaya,+ mwene Galali, mwene Yedutuni,+ na Berekiya mwene Asa, mwene Elukana wari utuye mu midugudu y’Abanyanetofa.+
17 Abarinzi b’amarembo+ ni Shalumu,+ Akubu, Talumoni na Ahimani; umuvandimwe wabo Shalumu ni we wari umutware. 18 Kugeza icyo gihe yabaga ku irembo ry’umwami+ mu burasirazuba. Abo ni bo bari abarinzi b’amarembo y’inkambi z’Abalewi.+ 19 Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu,+ mwene+ Kora+ n’abavandimwe be bo mu nzu ya se bari bene Kora,+ bari abarinzi b’amarembo+ y’ihema bahagarariye uwo murimo, kandi ba sekuruza bari abarinzi b’amarembo y’inkambi ya Yehova bahagarariye uwo murimo. 20 Finehasi+ mwene Eleyazari+ ni we wahoze ari umutware wabo. Yehova yari kumwe na we.+ 21 Zekariya+ mwene Meshelemiya ni we warindaga umuryango w’ihema ry’ibonaniro.
22 Abari baratoranyirijwe kuba abarinzi b’amarembo bose bari magana abiri na cumi na babiri. Bari batuye mu midugudu+ yabo bakurikije uko ibisekuru+ byabo byanditswe. Abo ni bo Dawidi+ na Samweli bamenya+ bari barahaye inshingano zahabwaga abantu biringirwa.+ 23 Bo n’abana babo barindaga amarembo y’inzu ya Yehova, ari ryo hema.*+ 24 Abarinzi b’amarembo babaga bari mu byerekezo bine: mu burasirazuba,+ mu burengerazuba,+ mu majyaruguru+ no mu majyepfo.+ 25 Abavandimwe babo bo mu midugudu yabo barazaga bakamarana na bo iminsi irindwi.+ 26 Inshingano zahabwaga abantu biringirwa zari zarahawe abagabo bane bashoboye, bari abarinzi b’amarembo. Bari Abalewi kandi bari bashinzwe kurinda ibyumba byo kuriramo+ n’ububiko+ bwo mu nzu y’Imana y’ukuri. 27 Bararaga bakikije inzu y’Imana y’ukuri impande zose kuko bari bashinzwe kuyirinda;+ ni bo babikaga urufunguzo kugira ngo bajye bakingura buri gitondo.+
28 Bamwe muri bo bari bashinzwe kurinda ibikoresho+ byayo, kuko bagombaga kubibara igihe byinjiye n’igihe bisohotse. 29 Abandi bari bashinzwe ibikoresho byera+ n’ibindi bikoresho, ifu inoze,+ divayi,+ amavuta,+ ububani+ n’amavuta ahumura neza.+ 30 Bamwe mu batambyi bari bashinzwe gukora uruvange rw’amavuta+ ahumura neza. 31 Matitiya wo mu Balewi wari imfura ya Shalumu+ wo muri bene Kora, ni we wari ufite inshingano yahabwaga abantu biringirwa, ashinzwe ibintu byotswaga ku mapanu.+ 32 Bamwe mu bavandimwe babo bo muri bene Kohati bari bashinzwe imigati yo kugerekeranya,+ bakayitegura kuri buri sabato.+
33 Aba ni bo baririmbyi+ bari abatware b’imiryango y’Abalewi, babaga bari mu byumba byo kuriramo.+ Bari barasonewe indi mirimo+ kuko ku manywa na nijoro bakoraga uwo murimo.+ 34 Aba ni bo bari abatware mu miryango y’Abalewi, hakurikijwe uko ibisekuru byabo byanditswe. Aba ni bo bari batuye i Yerusalemu:+
35 Yeyeli se wa Gibeyoni+ yari atuye i Gibeyoni, kandi umugore we yitwaga Maka. 36 Imfura ye yari Abudoni. Abandi ni Suri, Kishi, Bayali, Neri, Nadabu, 37 Gedori, Ahiyo, Zekariya+ na Mikiloti. 38 Mikiloti yabyaye Shimeya. Abo ni bo bari batuye imbere y’abavandimwe babo muri Yerusalemu hamwe n’abandi bavandimwe babo. 39 Neri+ yabyaye Kishi,+ Kishi abyara Sawuli,+ Sawuli abyara Yonatani,+ Maliki-Shuwa,+ Abinadabu+ na Eshibayali.+ 40 Yonatani yabyaye Meribu-Bayali,+ Meribu-Bayali abyara Mika.+ 41 Mika yabyaye Pitoni, Meleki, Tahireya na Ahazi.+ 42 Ahazi yabyaye Yara, Yara abyara Alemeti, Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa. 43 Mosa yabyaye Bineya, Bineya abyara Refaya,+ Refaya abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli. 44 Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo akaba ari aya: Azirikamu, Bokeru, Ishimayeli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bari bene Aseli.+