2 Ibyo ku Ngoma
32 Nyuma y’ibyo byose, na nyuma y’ibikorwa by’ubudahemuka+ Hezekiya yakoze, Senakeribu+ umwami wa Ashuri+ yateye u Buyuda, agota imigi igoswe n’inkuta;+ yashakaga guca ibyuho mu nkuta kugira ngo abone uko ayigarurira.
2 Hezekiya abonye ko Senakeribu yaje yiyemeje+ gutera Yerusalemu, 3 we n’abatware+ be n’abanyambaraga bo mu gihugu cye biyemeza kuziba amasoko y’amazi yari inyuma y’umugi;+ babimufashamo. 4 Nuko bakoranya abantu benshi baziba amasoko yose n’utugezi+ twanyuraga hagati mu gihugu, bavuga bati “ntidushaka ko abami ba Ashuri bazahasanga amazi menshi.”
5 Nanone agira ubutwari asiba ibyuho byose byari mu rukuta,+ arwubakaho iminara,+ yubaka n’urundi rukuta inyuma yarwo,+ asana Milo*+ yo Murwa wa Dawidi, acura amacumu+ menshi n’ingabo.+ 6 Ashyiraho abatware+ b’ingabo bo kuyobora abantu, maze barabakoranya basanga umwami ku karubanda+ hafi y’amarembo y’umugi, umwami abatera inkunga+ agira ati 7 “mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntimugire ubwoba+ cyangwa ngo mukuke umutima+ bitewe n’umwami wa Ashuri+ n’abantu benshi bari kumwe na we,+ kuko abari hamwe natwe ari bo benshi kurusha abari hamwe na we. 8 Yishingikirije ku mbaraga z’abantu,+ ariko twebwe tuzafashwa+ na Yehova Imana yacu aturwanirire.”+ Nuko abantu bakomezwa n’ayo magambo ya Hezekiya umwami w’u Buyuda.+
9 Nyuma y’ibyo, Senakeribu+ umwami wa Ashuri yohereza abagaragu be i Yerusalemu, igihe we n’ingabo ze zose+ bari i Lakishi,+ atuma kuri Hezekiya umwami w’u Buyuda no ku baturage bose b’i Buyuda bari i Yerusalemu ati
10 “Senakeribu umwami wa Ashuri aravuze+ ati ‘mwiringiye iki ko mwiyicariye muri Yerusalemu mutuje kandi igoswe n’ingabo?+ 11 Ese aho si Hezekiya+ uboshya+ kugira ngo muzicwe n’inzara n’inyota, ababwira ngo “Yehova Imana yacu azadukiza adukure mu maboko y’umwami wa Ashuri”?+ 12 Ese Hezekiya si we washenye utununga twe+ n’ibicaniro bye,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati “muzajya mwunama+ imbere y’igicaniro kimwe+ kandi ni cyo muzajya mwoserezaho igitambo”?+ 13 Ese ntimuzi ibyo jye na ba sogokuruza twakoreye andi mahanga yose?+ Ese imana+ z’ayo mahanga zigeze ziyakiza ziyakura mu maboko yanjye? 14 Muri izo mana zose z’amahanga ba sogokuruza barimbuye, ni iyihe yaba yarashoboye gukiza abaturage bayo ikabakura mu kuboko kwanjye, ku buryo Imana yanyu na yo yashobora kubakiza ikabakura mu kuboko kwanjye?+ 15 Ntimwemere ko Hezekiya ababeshya+ cyangwa ngo abashuke+ bene ako kageni; ntimumwiringire kuko nta mana y’ishyanga na rimwe cyangwa ubwami, yigeze ikiza abaturage bayo ngo ibakure mu maboko yanjye cyangwa mu maboko ya ba sogokuruza, nkanswe Imana yanyu!’”+
16 Abagaragu be bakomeza gutuka Yehova Imana y’ukuri+ na Hezekiya umugaragu wayo. 17 Senakeribu yari yanditse+ n’inzandiko zo gusebya Yehova Imana ya Isirayeli,+ aramutuka ati “Imana ya Hezekiya ntizakiza abaturage bayo ngo ibakure mu maboko yanjye,+ nk’uko izindi mana+ z’amahanga na zo zitakijije abaturage bayo ngo zibakure mu maboko yanjye.” 18 Abagaragu+ be bakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye+ mu rurimi rw’Abayahudi+ bahamagara abaturage b’i Yerusalemu bari hejuru y’urukuta, kugira ngo babatere ubwoba+ bakangarane maze bigarurire uwo mugi. 19 Batuka+ Imana y’i Yerusalemu+ nk’uko batukaga imana z’amahanga yo mu isi, imana zakozwe n’amaboko y’abantu.+ 20 Icyakora umwami Hezekiya+ n’umuhanuzi+ Yesaya+ mwene Amotsi,+ bakomeza gusenga Imana yo mu ijuru bayibwira icyo kibazo,+ bayitakira ngo ibafashe.+
21 Nuko Yehova yohereza umumarayika+ atsemba abagabo bose b’intwari+ kandi b’abanyambaraga, abayobozi n’abatware mu ngabo z’umwami wa Ashuri;+ uwo mwami asubirana mu gihugu cye ikimwaro cyinshi. Nyuma yaho ajya mu nzu y’imana ye, maze abahungu be baraza bamwicisha inkota.+ 22 Uko ni ko Yehova yakijije Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu akabakura mu maboko ya Senakeribu umwami wa Ashuri+ no mu maboko y’abandi banzi babo bose, maze abaha amahoro impande zose.+ 23 Nuko abantu benshi bazanira Yehova impano+ i Yerusalemu, bazanira na Hezekiya umwami w’u Buyuda ibintu by’agaciro;+ nyuma y’ibyo agira icyubahiro+ cyinshi mu mahanga yose.
24 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa,+ nuko asenga+ Yehova, na we aramusubiza+ kandi amuha ikimenyetso.+ 25 Ariko Hezekiya ntiyituye ineza yagiriwe,+ kuko umutima we wishyize hejuru+ bigatuma Imana imurakarira,+ we n’u Buyuda na Yerusalemu. 26 Icyakora Hezekiya yicishije bugufi+ areka ubwibone bwo mu mutima we, we n’abaturage b’i Yerusalemu, bituma Yehova atabasukaho uburakari bwe mu minsi ya Hezekiya.+
27 Hezekiya agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi cyane,+ yiyubakira amazu yo kubikamo zahabu,+ ifeza n’andi mabuye y’agaciro,+ ayo kubikamo amavuta ahumura neza,+ ingabo+ n’ibindi bintu byose by’agaciro.+ 28 Yari afite n’amazu yo guhunikamo+ ibinyampeke, divayi nshya+ n’amavuta, afite n’ibiraro+ by’amatungo y’ubwoko bwose n’ibiraro by’imikumbi. 29 Yiyubakiye imigi, agira imikumbi+ n’amashyo+ menshi, kuko Imana yamuhaye ubutunzi bwinshi.+ 30 Hezekiya ni we wazibye+ isoko ya ruguru y’amazi+ ya Gihoni,+ arayayobora amanuka yerekeye mu burengerazuba bw’Umurwa wa Dawidi.+ Ibyo Hezekiya yagambiriraga gukora byose yabigeragaho.+ 31 Ni yo mpamvu igihe ibikomangoma by’i Babuloni+ byamutumagaho+ intumwa ngo zimubaze iby’igitangaza+ cyabaye muri icyo gihugu, Imana y’ukuri yamuretse+ kugira ngo imugerageze,+ imenye ibiri mu mutima we.+
32 Ibindi bintu Hezekiya yakoze+ hamwe n’ibikorwa bye by’ineza yuje urukundo,+ byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya mwene Amotsi+ no mu Gitabo+ cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli. 33 Amaherezo Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba mu ibanga ry’umusozi uzamuka ugana ku irimbi rya bene Dawidi.+ Igihe yapfaga, abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bose bamuhaye icyubahiro.+ Nuko umuhungu we Manase+ yima ingoma mu cyimbo cye.