Yobu
15 Nuko Elifazi w’Umutemani arasubiza ati
2 “Mbese umunyabwenge yasubizanya amagambo y’imfabusa,+
Cyangwa akuzuza inda ye umuyaga uturuka iburasirazuba?+
3 Gucyahisha amagambo gusa nta cyo bimara,
Kandi kuvuga amagambo gusa nta cyo bimaze.
4 Ariko wowe gutinya Imana ubihindura ubusa,
Kandi kwita ku by’Imana ubitesha agaciro.
5 Kuko icyaha cyawe ari cyo cyigisha akanwa kawe,
Kandi uhitamo ururimi rw’abantu bigize inyaryenge.
11 Mbese ihumure rituruka ku Mana ntiriguhagije,
Cyangwa ijambo ubwiranywe ubugwaneza?
12 Kuki umutima wawe ugutwara,
Kandi se kuki ijisho ryawe rigaragaza uburakari?
13 Dore utuma umutima wawe urwanya Imana,
Kandi ugatuma akanwa kawe gasohora amagambo.
14 Umuntu buntu ni iki ku buryo yaba umuntu utanduye,+
Cyangwa umuntu wabyawe n’umugore ni iki ku buryo yaba mu kuri?
19 Ni bo bahawe igihugu bonyine,
Kandi nta munyamahanga wanyuze hagati muri bo.
20 Umuntu mubi arababazwa cyane mu minsi ye yose,
Mu myaka yose yagenewe umunyagitugu.
23 Agenda ayobagurika ashakisha umugati; ngo awukure he?+
Azi neza ko yugarijwe n’umunsi w’umwijima.+
26 Kubera ko ayirwanya agamitse ijosi,
Yitwaje ingabo zifite amacondo manini;
28 Atura mu migi izakurwaho,
Mu mazu atazakomeza guturwamo,
Amazu agomba kuzahinduka ibirundo by’amabuye.
30 Ntazava mu mwijima;
Umushibu we uzumishwa n’ikibatsi cy’umuriro,
Kandi azigizwayo n’umwuka uva mu kanwa kayo.+
31 Ntakizere ibitagira umumaro ngo bimuyobye,
Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa.
33 Azamera nk’umuzabibu uhungura imbuto zawo zikiri ibitumbwe,
Kandi azamera nk’umwelayo uhungura uburabyo bwawo.