Yobu
2 Umugabane Imana yo mu ijuru yampa ni uwuhe,+
Cyangwa ni uwuhe murage nahabwa n’Ishoborabyose iri hejuru?
5 Niba naragendanye n’abanyabinyoma,+
Kandi niba ikirenge cyanjye cyarihutiye gukora iby’uburiganya,+
7 Niba intambwe zanjye zaratandukiriye zikava mu nzira,+
Cyangwa umutima wanjye ugatoroma inyuma y’amaso yanjye,+
Kandi niba hari inenge yiyometse ku biganza byanjye,+
13 Niba narirengagizaga urubanza rw’umugaragu wanjye,
Cyangwa umuja wanjye mu kibazo twabaga dufitanye,
15 Mbese uwambumbiye mu nda ya mama si na we wamuremye,+
Kandi se si Umwe waduteguriye mu nda za ba mama?
18 (Kuko uhereye mu busore bwanjye yakuriye iruhande rwanjye ndi nka se,
Kandi uhereye igihe naviriye mu nda ya mama sinahwemye kwita ku mupfakazi);
20 Niba ataransabiye umugisha,+
Akaba atarasusurukijwe n’ubwoya bwakemuwe+ ku masekurume yanjye y’intama akiri mato;
22 Urushyi rw’ukuboko kwanjye ruzatandukane n’urutugu,
Kandi ukuboko kwanjye kuvunike gutandukane n’igufwa ry’ikizigira.
23 Ibyago bituruka ku Mana byanteraga ubwoba,
Kandi sinashoboraga guhagarara imbere y’icyubahiro cyayo.+
25 Niba narashimishwaga n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,+
Ngashimishwa n’uko ukuboko kwanjye kwaronse ibintu byinshi;+
28 Ibyo na byo byaba ari ikosa rikwiriye gusuzumwa n’abacamanza,
Kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru.
29 Niba narishimiye ko unyanga azimye,+
Cyangwa nkabyinira ku rukoma bitewe n’uko agezweho n’ibibi . . .
31 Niba abantu bo mu ihema ryanjye bataravuze bati
‘Ni nde wabona umuntu utarahaze ibyokurya bye?’+ . . .
33 Niba naratwikiriye ibicumuro byanjye nk’undi muntu wese wakuwe mu mukungugu,+
Ngahisha icyaha cyanjye mu mufuka w’ishati yanjye . . .
34 Bitewe n’uko natinyaga imbaga y’abantu,
Cyangwa ngaterwa ubwoba n’uko indi miryango yansuzugura,
Maze ngaceceka, sinsohoke ngo ndenge umuryango.
Iyaba Ishoborabyose yansubizaga ikurikije umukono wanjye!+
Cyangwa uwo tuburana agakora inyandiko!
36 Nayitwara ku rutugu,
Nkayizirikaho nk’ikamba ryiza cyane.
38 Niba ubutaka bwanjye bwaratabaje bundega,
N’imigende yabwo ikaririra hamwe;