Zaburi
ל [Lamedi]
2 Kwishyira hejuru k’umuntu mubi kumutera gukurikirana imbabare yarubiye.+
Bafatwa n’ibitekerezo batekereje.+
3 Umuntu mubi yihimbaza abitewe n’ibyifuzo bye bishingiye ku bwikunde.+
N’ubona inyungu zishingiye ku mururumba+ arihimbaza.
נ [Nuni]
Yasuzuguye Yehova.+
4 Ubwibone bw’umuntu mubi butuma adashakashaka;+
Mu bitekerezo bye byose aba yibwira ati “nta Mana ibaho.”+
Abamurwanya bose arabannyega.+
פ [Pe]
7 Akanwa ke kuzuye indahiro zirimo imivumo n’uburiganya no gukandamiza.+
Munsi y’ururimi rwe hari ibyago no kugira nabi.+
ע [Ayini]
Amaso ye ahora ashakisha umunyabyago.+
9 Yubikirira aho yihishe nk’intare iri mu isenga ryayo.+
Akomeza kubikira+ kugira ngo ashimute imbabare.
Ashimuta imbabare, akayizingiraho urushundura rwe.+
10 Imbabare irashenjagurwa igahetama,
Kandi imbaga y’abacitse intege igwa mu nzara zikomeye z’umubi.+
Ntizabibona.”+
ק [Kofu]
ר [Reshi]
14 Wowe ubwawe wabonye ibyago n’imibabaro.
Ukomeza kubyitegereza kugira ngo ugire icyo ubikoraho.+
Ni wowe umunyabyago+ w’imfubyi* yishingikirizaho,
Kandi ni wowe umufasha.+
ש [Shini]
15 Uvunagure amaboko y’ababi n’abagome.+
Ugenzure ububi bwabo ububahanire kugeza ubwo uzaba utakibubabonaho.+
16 Yehova ni Umwami kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.+
Amahanga yararimbutse ashira mu isi ye.+
ת [Tawu]
Uzabatega amatwi,+