Zaburi ya Dawidi.
103 Bugingo bwanjye singiza Yehova;+
Ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera.+
2 Bugingo bwanjye singiza Yehova,
Kandi ntiwibagirwe ibyo yakoze byose.+
3 Ni we ukubabarira amakosa yawe yose,+
Kandi ni we ugukiza indwara zawe zose.+
4 Ni we ucungura ubuzima bwawe akabukura mu rwobo;+
Ni we ugutamiriza ineza yuje urukundo n’imbabazi.+
5 Ni we uguhaza ibyiza mu buzima bwawe;+
Ubuto bwawe bukomeza kwivugurura nk’ubwa kagoma.+
6 Yehova akora ibyo gukiranuka,+
Kandi acira imanza zitabera abariganyijwe bose.+
7 Yamenyesheje Mose inzira ze,+
Amenyesha Abisirayeli imigenzereze ye.+
8 Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe,+
Atinda kurakara kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo.+
9 Ntazahora atugaya,+
Kandi ntazabika inzika kugeza iteka ryose.+
10 Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu;+
Ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu.+
11 Nk’uko ijuru risumba isi,+
Ni ko n’ineza yuje urukundo agaragariza abamutinya iri.+
12 Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera,+
Ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu.+
13 Nk’uko se w’abana abagirira imbabazi,+
Ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya.+
14 Kuko azi neza uko turemwe,+
Akibuka ko turi umukungugu.+
15 Umuntu buntu, iminsi ye imeze nk’ibyatsi bibisi;+
Nk’uko indabyo zo mu gasozi zirabya, ni ko amera.+
16 Kuko umuyaga uzinyuramo ntizikomeze kubaho,+
Aho zahoze ntihabe hakimenya ko zahigeze.+
17 Ariko ineza yuje urukundo ya Yehova ihoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose,+
Iyo agaragariza abamutinya,+
No gukiranuka agaragariza abuzukuru babo,+
18 Abakomeza isezerano rye,+
N’abibuka amategeko ye kugira ngo bayasohoze.+
19 Yehova yakomereje intebe ye y’ubwami mu ijuru,+
Kandi ubwami bwe butegeka byose.+
20 Nimusingize Yehova mwa bamarayika+ be mwe, mwebwe mufite imbaraga nyinshi kandi musohoza ijambo rye,+
Mwumvira ijwi ry’ijambo rye.+
21 Nimusingize Yehova mwa ngabo ze mwese mwe,+
Mwa bakozi be mwe mukora ibyo ashaka.+
22 Nimusingize Yehova mwa biremwa bye mwese mwe+
Muri aho ategeka hose.+
Bugingo bwanjye singiza Yehova.+