115 Yehova, twe nta cyo dufite; nta cyo dufite,+
Ahubwo uhe izina ryawe ikuzo,+
Ukurikije ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe.+
2 Kuki amahanga yavuga+ ati
“Imana yabo iri he?”+
3 Ariko Imana yacu iri mu ijuru;+
Kandi ibyo yishimiye gukora byose yarabikoze.+
4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+
Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+
5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga;+
Bifite amaso ariko ntibishobora kubona.+
6 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva;+
Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.+
7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora;+
Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+
Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+
8 Ababikora bazamera nka byo,+
N’ababyiringira bose.+
9 Isirayeli we, iringire Yehova,+
Ni we ugutabara kandi ni we ngabo igukingira.+
10 Mwa b’inzu ya Aroni mwe, mwiringire Yehova;+
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+
11 Mwa batinya Yehova mwe, mwiringire Yehova;+
Ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.+
12 Yehova yaratwibutse; azatanga umugisha;+
Azaha umugisha ab’inzu ya Isirayeli;+
Azaha umugisha ab’inzu ya Aroni.+
13 Azaha umugisha abatinya Yehova,+
Aboroheje n’abakomeye.+
14 Yehova azabagwiza,+
Abagwize mwe n’abana banyu.+
15 Ni mwe mwahawe umugisha na Yehova,+
Umuremyi w’ijuru n’isi.+
16 Ijuru ni irya Yehova,+
Ariko isi yayihaye abantu.+
17 Abapfuye ntibasingiza Yah,+
Kandi nta n’umwe mu bamanuka bajya ahacecekerwa+ umusingiza.
18 Ariko twebweho tuzasingiza Yah+
Uhereye none kugeza iteka ryose.+
Nimusingize Yah!+