Indirimbo y’amazamuka. Ni iya Dawidi.
133 Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije
Ko abavandimwe babana bunze ubumwe!+
2 Bimeze nk’amavuta meza asukwa ku mutwe,+
Agatembera mu bwanwa,
Mu bwanwa bwa Aroni,+
Agatemba akagera ku ikora ry’imyenda ye.+
3 Bimeze nk’ikime+ cyo kuri Herumoni,+
Kimanukira ku misozi ya Siyoni.+
Aho ni ho Yehova yategetse ko haba umugisha+
N’ubuzima kugeza ibihe bitarondoreka.+