Zaburi
Mikitamu ya Dawidi.
16 Mana, undinde kuko ari wowe nahungiyeho.+
2 Nabwiye Yehova nti “uri Yehova. Ineza yanjye nta cyo yakumarira;+
3 Ahubwo ifitiye akamaro abera bari mu isi.
Abo bera bakomeye ni bo nishimira cyane.”+
4 Ababona indi mana bakayiruka inyuma, bagira imibabaro myinshi.+
Sinzasuka ituro ryabo ry’ibyokunywa ry’amaraso,+
Kandi iminwa yanjye ntizavuga amazina yazo.+
6 Imbago z’umugabane nagerewe ziri ahantu hashimishije.+
Rwose umugabane wanjye waranyuze.
9 Ni cyo gituma umutima wanjye wishima, icyubahiro cyanjye kigatuma nezerwa.+
Umubiri wanjye na wo uzagira umutekano,+
Mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.+