IGITABO CYA GATATU
(Zaburi 73 – 89)
Indirimbo ya Asafu.+
73 Rwose, Imana igirira neza Isirayeli, igirira neza abafite imitima itanduye.+
2 Jyeweho, ibirenge byanjye byari hafi guteshuka;+
Haburaga gato intambwe zanjye zikanyerera.+
3 Kuko nagiriraga ishyari abiyemera,+
Iyo nabonaga abantu babi bafite amahoro.+
4 Ntibagira imibabaro y’urupfu,+
Kandi inda zabo zuzuye ibinure.+
5 Nta n’ubwo bahura n’ibyago nk’ibigera ku bantu buntu,+
Ntibahura n’ingorane nk’iz’abandi bantu.+
6 Ni cyo cyatumye ubwibone bwabo bubabera nk’umukufi bambara mu ijosi,+
Bakifubika urugomo nk’umwambaro.+
7 Amaso yabo yavuye imutwe bitewe n’umubyibuho;+
Bafite ibirenze ibyo umutima watekereza.+
8 Barakobana kandi bakavuga ibibi;+
Birata bavuga iby’uburiganya.+
9 Bashyize akanwa kabo mu ijuru,+
N’ururimi rwabo ruzerera mu isi.+
10 Bigaruriye ubwoko bw’Imana,
Kandi bagomororewe amazi menshi.
11 Baravuze bati “Imana yabimenya ite?+
Ese Isumbabyose irabizi?”+
12 Dore abo ni abantu babi bahora mu mutuzo;+
Bagwije ubutunzi.+
13 Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa;+
Kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere.+
14 Nahuraga n’ibyago umunsi wose,+
Ngacyahwa buri gitondo.+
15 Iyo nza kuba naravuze nti “ibyo bintu nzabivuga,”
Nari kuba ndiganyije+
Abana bawe bose.
16 Nakomeje kubitekerezaho kugira ngo mbimenye,+
Ariko nsanga bigoye,
17 Kugeza ubwo nagiriye mu rusengero rukomeye rw’Imana.+
Nashakaga kumenya amaherezo yabo.+
18 Ni ukuri wabashyize ahantu hanyerera;+
Warabagushije bararimbuka.+
19 Mbega ukuntu mu kanya gato babaye abo gutangarirwa!+
Mbega ngo baragera ku iherezo ryabo barimbuwe n’amakuba atunguranye!
20 Yehova, nk’uko inzozi zibagirana nyuma yo gukanguka,+
Nawe nukanguka uzahinyura isura yabo.+
21 Umutima wanjye wagize agahinda,+
Impyiko zanjye zirababara cyane.+
22 Nabaye umupfapfa sinagira icyo menya;+
Nari meze nk’inyamaswa imbere yawe.+
23 Ariko mporana nawe;+
Wamfashe ukuboko kwanjye kw’iburyo.+
24 Uzanyoboza inama zawe,+
Kandi nyuma yaho uzangeza ku cyubahiro.+
25 Ni nde mfite mu ijuru utari wowe?+
Mu isi nta wundi nishimira uretse wowe.+
26 Umubiri wanjye n’umutima wanjye byacitse intege.+
Ariko Imana ni yo gitare cy’umutima wanjye n’umugabane wanjye kugeza iteka ryose.+
27 Abakomeza kuba kure yawe bazarimbuka;+
Uzacecekesha umuntu wese ukureka akajya gusenga izindi mana.+
28 Ariko jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.+
Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye,+
Kugira ngo namamaze imirimo ye yose.+