Indirimbo yo ku munsi w’isabato.
92 Ni byiza gushimira Yehova,+
Kandi ni byiza kuririmbira izina ryawe, wowe Usumbabyose.+
2 Ni byiza kuvuga ineza yawe yuje urukundo+ mu gitondo,
No kuvuga ubudahemuka bwawe buri joro,+
3 Hacurangwa inanga y’imirya icumi na nebelu,+
N’umuzika w’inanga+ urangira.
4 Yehova, watumye nishima bitewe n’ibyo wakoze;
Imirimo y’amaboko yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo.+
5 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye!+
Ibyo utekereza birimbitse cyane.+
6 Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya,+
Kandi nta mupfapfa ushobora kubisobanukirwa.+
7 Iyo ababi basagambye nk’ubwatsi,+
N’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo,
Aba ari ukugira ngo batsembweho iteka ryose.+
8 Ariko wowe Yehova uri hejuru iteka ryose.+
9 Yehova, dore abanzi bawe,+
Dore abanzi bawe bazarimbuka;+
Inkozi z’ibibi zose zizatatanywa.+
10 Ariko uzashyira hejuru ihembe ryanjye nk’iry’ikimasa cy’ishyamba.+
Nzisiga amavuta angarurira ubuyanja.+
11 Nzishima hejuru y’abanzi banjye;+
Amatwi yanjye azumva ibyo abagizi ba nabi bahagurukira kundwanya bavuga.
12 Umukiranutsi azarabya nk’umukindo;+
Azakura abe munini+ nk’isederi ryo muri Libani.
13 Abatewe mu nzu ya Yehova,+
Mu bikari by’Imana yacu,+ bazarabya uburabyo.
14 Bazakomeza gusagamba no mu gihe bazaba bameze imvi;+
Bazakomeza gushisha no kugira amagara mazima,+
15 Kugira ngo batangaze ko Yehova atunganye.+
Ni we Gitare cyanjye,+ kandi nta gukiranirwa kumurangwaho.+