Yeremiya
15 Yehova arambwira ati “niyo Mose+ na Samweli+ bahagarara imbere yanjye, ubugingo bwanjye ntibwareba neza aba bantu.+ Nabirukana bakamva imbere bakagenda.+ 2 Nibakubaza bati ‘twagenda tujya he?’ Uzabasubize uti ‘Yehova aravuga ati “ukwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyo cyorezo! Ukwiriye kwicwa n’inkota yicwe n’inkota! Ukwiriye kwicwa n’inzara yicwe n’inzara!+ Ukwiriye kujyanwa mu bunyage ajyanwe mu bunyage!”’+
3 “Yehova aravuga ati ‘nzabateza ibyago by’ubwoko bune:+ inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, n’ibiguruka mu kirere+ n’inyamaswa zo ku isi bibarye bibarimbure. 4 Nzatuma ubwami bwose bwo mu isi buzabareba buhinda umushyitsi,+ bitewe n’ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w’u Buyuda yakoreye muri Yerusalemu.+ 5 Yerusalemu we, ni nde uzakugirira impuhwe? Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro,+ kandi se ni nde uzahindukira ngo abaze uko umerewe?’
6 “Yehova aravuga ati ‘warantaye;+ ukomeza kuntera umugongo ukigendera.+ Nzakubangurira ukuboko kwanjye nkurimbure.+ Ndambiwe guhora mbihanganira.+ 7 Nzabagosora+ nk’uko bagosorera imyaka mu marembo y’igihugu. Nzabamaraho abana+ kandi nzarimbura abagize ubwoko bwanjye, kuko batahindukiye ngo bareke inzira zabo.+ 8 Abapfakazi babo bambereye benshi baruta umusenyi wo ku nyanja. Nzabateza umunyazi ku manywa y’ihangu,+ anyage umusore na nyina. Nzatuma bagerwaho n’amakuba atunguranye babure ibyicaro.+ 9 Umugore wabyaye imbyaro ndwi yacitse intege; ubugingo bwe burahagira.+ Izuba rye ryarenze hakiri ku manywa;+ ryakozwe n’isoni riramwara.’ ‘Abasigaye bo muri bo nzabagabiza inkota y’abanzi babo,’+ ni ko Yehova avuga.”
10 Mama wambyaye, ngushije ishyano+ kuko wambyaye, nkaba mpora mu mpaka, ngahora nshyamiranye n’isi yose.+ Nta wundimo umwenda nanjye nta mwenda mbarimo, nyamara bose baramvuma.+
11 Yehova aravuga ati “rwose nzagukorera ibyiza;+ nzakurwanaho mu gihe cy’amakuba+ n’ibyago, ngukize umwanzi.+ 12 Mbese hari uwavunagura icyuma, akavunagura icyuma cyo mu majyaruguru n’umuringa? 13 Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe nzabigabiza abanyazi+ babitware nta kiguzi babitanzeho, bizize ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose.+ 14 Nzareka abanzi bawe babijyane mu gihugu utigeze kumenya,+ kuko uburakari bwanjye bwakongeje umuriro,+ kandi ni mwe wakongerejwe.”
15 Yehova, wowe ubwawe urabizi;+ nyibuka+ kandi unyiteho umporere abantoteza.+ Ntunkureho bitewe no gutinda kurakara kwawe.+ Zirikana ibitutsi bantuka ku bwawe.+ 16 Yehova Mana nyir’ingabo,+ nabonye amagambo yawe ndayarya+ maze ampindukira umunezero+ n’ibyishimo mu mutima,+ kuko nitiriwe izina ryawe.+ 17 Sinicaranye n’abatera urwenya+ maze ngo ntangire nishime.+ Ahubwo nicaye jyenyine+ bitewe n’uko ukuboko kwawe kwari kundiho, kuko wanyujujemo amagambo yo kubamagana.+ 18 Kuki umubabaro wanjye udacogora+ n’uruguma rwanjye ntirukire?+ Rwanze gukira. Wambereye nk’isoko ishukana,+ umbera nk’amazi adashobora kwiringirwa.+
19 Ni cyo cyatumye Yehova avuga ati “nugaruka nzakugarura.+ Uzahagarara imbere yanjye.+ Nuvana ikintu cy’agaciro kenshi mu bitagira umumaro, uzaba nk’akanwa kanjye. Bazagaruka aho uri, ariko wowe ntuzasubira aho bari.”
20 “Nakugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa imbere y’aba bantu.+ Bazakurwanya ariko ntibazakubasha,+ kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize,”+ ni ko Yehova avuga. 21 “Nzagukiza nkuvane mu maboko y’ababi,+ kandi nzagucungura nkuvane mu nzara z’abanyagitugu.”