Yeremiya
29 Aya ni yo magambo yari mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akarwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe mu bunyage n’abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose, abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana mu bunyage i Babuloni.+ 2 Icyo gihe umwami Yekoniya+ n’umugabekazi+ n’abakozi b’ibwami n’abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu+ n’abanyabukorikori n’abahanga mu kubaka ibihome+ bari baravanywe i Yerusalemu. 3 Urwo rwandiko rwajyanywe na Elasa mwene Shafani+ na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya+ umwami w’u Buyuda yatumye i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w’i Babuloni; rwagiraga ruti
4 “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli abwira abajyanywe mu bunyage bose, abo yatumye bava i Yerusalemu bakajyanwa mu bunyage+ i Babuloni ati 5 ‘mwubake amazu muyabemo, kandi muhinge imirima murye imbuto zayo.+ 6 Mushake abagore maze mubyare abahungu n’abakobwa,+ kandi mushakire abahungu banyu abagore n’abakobwa banyu mubashyingire abagabo kugira ngo babyare abahungu n’abakobwa; mugwire mube benshi ntimube bake. 7 Kandi uyu mugi natumye mujyanwamo mu bunyage, mujye muwushakira amahoro, musenge Yehova muwusabira kuko mu mahoro yawo ari mo muzabonera amahoro.+ 8 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “abahanuzi banyu bari muri mwe n’abapfumu banyu, ntibakabashuke+ kandi ntimukumve inzozi babarotorera.+ 9 Kuko ‘babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, ariko si jye wabatumye,’+ ni ko Yehova avuga.”’”
10 “Yehova aravuga ati ‘nimurangiza imyaka mirongo irindwi i Babuloni, nzabitaho+ nsohoze ijambo ryiza nababwiye mbagarure aha hantu.’+
11 “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago,+ kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.+ 12 Muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva.’+
13 “‘Muzanshaka mumbone+ kuko muzanshakana umutima wanyu wose.+ 14 Nzabareka mumbone,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Kandi nzakorakoranya abantu banyu bajyanywe mu bunyage, mbateranyirize hamwe mbavanye mu mahanga yose n’ahantu hose nabatatanyirije,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Nzabagarura aho natumye muva mukajyanwa mu bunyage.’+
15 “Ariko mwaravuze muti ‘Yehova yaduhagurukirije abahanuzi i Babuloni.’
16 “Uku ni ko Yehova yabwiye umwami wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ n’abantu bose batuye muri uyu mugi, ari bo bavandimwe banyu batajyanye namwe mu bunyage.+ 17 ‘Yehova nyir’ingabo aravuga ati “ngiye kubateza inkota+ n’inzara+ n’icyorezo,+ kandi nzabagira nk’imbuto z’umutini zaboze zidashobora kuribwa kuko ari mbi.”’+
18 “‘Nzabakurikiza inkota n’inzara n’icyorezo, ku buryo ubwami bwose bwo mu isi buzabireba bugahinda umushyitsi,+ kandi bazahinduka umuvumo n’abo gutangarirwa, n’ubabonye wese abakubitire ikivugirizo. Bazahinduka igitutsi mu mahanga yose nzabatatanyirizamo,+ 19 kuko banze kumva amagambo yanjye,’ ni ko Yehova avuga, ‘ayo natumye abagaragu banjye b’abahanuzi bakayababwira, igihe najyaga nzinduka kare nkabatuma.’+
“‘Ariko mwanze kumva,’+ ni ko Yehova avuga.
20 “Naho mwebwe mwese abajyanywe mu bunyage,+ abo nirukanye i Yerusalemu nkabajyana i Babuloni,+ nimwumve ijambo rya Yehova. 21 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli yavuze ibya Ahabu mwene Kolaya na Sedekiya mwene Maseya, babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye,+ agira ati ‘ngiye kubahana mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi azabicira imbere yanyu.+ 22 Bazahinduka umuvumo mu Bayuda bose bajyanywe mu bunyage i Babuloni, bajye bavuga bati “Yehova arakakugira nka Sedekiya na Ahabu,+ abo umwami w’i Babuloni yatwikiye mu muriro!”+ 23 Kuko bakomeje gukorera iby’ubupfapfa muri Isirayeli,+ kandi bakomeje gusambana n’abagore ba bagenzi babo,+ bakomeza kuvuga ibinyoma mu izina ryanjye, bavuga amagambo ntabategetse.+
“‘“Ibyo ndabizi kandi ni jye ubihamya,”+ ni ko Yehova avuga.’”
24 “Kandi uzabwire Shemaya+ w’i Nehelamu uti 25 ‘Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “kubera ko wanditse inzandiko+ mu izina ryawe ukazoherereza abari i Yerusalemu bose na Zefaniya+ mwene Maseya umutambyi, n’abatambyi bose, ugira uti 26 ‘Yehova yakugize umutambyi mu cyimbo cy’umutambyi Yehoyada, kugira ngo ube umugenzuzi mukuru w’inzu ya Yehova,+ maze umuntu wese usaze+ akitwara nk’umuhanuzi ujye umushyira mu mbago uzimufungiremo;+ 27 none se, ni iki gituma udacyaha Yeremiya wo muri Anatoti+ witwara nk’umuhanuzi ubahanurira?+ 28 Ni cyo cyatumye adutumaho turi i Babuloni ati “ubunyage buzamara igihe kirekire! Nimwubake amazu muyabemo, muhinge imirima murye imbuto zayo,+ . . . ”’”’”
29 Nuko umutambyi Zefaniya+ asomera umuhanuzi Yeremiya urwo rwandiko.
30 Hanyuma ijambo rya Yehova riza kuri Yeremiya rigira riti 31 “tuma ku bajyanywe mu bunyage bose+ uti ‘Yehova yavuze ibya Shemaya w’i Nehelamu ati “kubera ko Shemaya yabahanuriye kandi atari jye wamutumye, akagerageza kuboshya ngo mwiringire ibinyoma,+ 32 Yehova na we aravuga ati ‘ngiye guhagurukira Shemaya+ w’i Nehelamu n’urubyaro rwe.’+
“‘“‘Ntazagira uwo mu rubyaro rwe utura muri ubu bwoko,+ kandi ntazabona ibyiza nzakorera ubwoko bwanjye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kuko yavuze ku mugaragaro ibyo kugomera Yehova.’”’”+