Yeremiya
9 Iyaba umutwe wanjye wari iriba ry’amarira n’amaso yanjye akaba isoko yaryo!+ Narira amanywa n’ijoro ndirira abishwe b’umukobwa w’ubwoko bwanjye.+
2 Iyaba nari mfite icumbi ry’abagenzi mu butayu!+ Nasiga abo mu bwoko bwanjye nkigendera, nkajya kure yabo kuko bose ari abasambanyi,+ ikoraniro ry’abariganya.+ 3 Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma;+ babaye intwari mu gihugu, ariko atari mu birebana n’ubudahemuka.
“Kuko bakomeje gukora ibibi biyungikanya, bakanyirengagiza,”+ ni ko Yehova avuga.
4 “Buri wese yirinde incuti ye+ kandi ntimukagire umuvandimwe mwiringira,+ kuko umuvandimwe wese aba yifuza gutwara umwanya w’umuvandimwe we,+ n’incuti ikagenda isebanya.+ 5 Buri wese akomeza kuriganya incuti ye,+ kandi ntibigera bavuga ukuri. Bigishije ururimi rwabo kuvuga ibinyoma,+ kandi bagushijwe agacuho no gukora ibibi.+
6 “Wicaye mu binyoma.+ Banze kumenya bitewe n’ibinyoma,”+ ni ko Yehova avuga.
7 Ni yo mpamvu Yehova nyir’ingabo avuga ati “ngiye kubashongesha kandi ngomba kubagenzura.+ None se hari ikindi nakorera umukobwa w’ubwoko bwanjye?+ 8 Ururimi rwabo ni umwambi wica.+ Ruvuga ibinyoma gusa. Umuntu avugana iby’amahoro na mugenzi we, ariko mu mutima we akamucira igico.”+
9 Yehova aravuga ati “mbese sinkwiriye kubibaryoza? Cyangwa ubugingo bwanjye ntibukwiriye kwihimura ku ishyanga rimeze rityo?+ 10 Nzaririra imisozi kandi mboroge,+ ndirimbire inzuri zo mu kidaturwa indirimbo y’agahinda; kuko bizaba byaratwitswe+ nta muntu uhanyura, kandi abantu ntibazongera kumva ijwi ry’amatungo.+ Ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa bizaba byarahunze; bizaba byarigendeye.+ 11 Yerusalemu nzayihindura ikirundo cy’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu.+ Imigi y’u Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.+
12 “Ni nde munyabwenge ngo asobanukirwe ibi, kandi se ni nde akanwa ka Yehova kabibwiye ngo abivuge?+ Mu by’ukuri se, ni iki cyatuma igihugu kirimbuka, kigatwikwa maze kigahinduka ikidaturwa abantu batanyuramo?”+
13 Nuko Yehova aravuga ati “kubera ko bataye amategeko yanjye nabahaye ngo ajye aba imbere yabo, kandi ntibumvire ijwi ryanjye ngo barikurikize,+ 14 ahubwo bagakomeza kugenda bakurikiza imitima yabo yinangiye,+ bagakurikira ibishushanyo bya Bayali,+ ibyo ba sekuruza babigishije,+ 15 ni cyo gituma Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati ‘dore abagize ubu bwoko ngiye kubaha igiti gisharira cyane bakirye,+ mbahe n’amazi arimo uburozi bayanywe;+ 16 nzabatatanyiriza mu mahanga batigeze kumenya, baba bo cyangwa ba sekuruza,+ kandi nzabakurikiza inkota kugeza igihe nzabatsemberaho.’+
17 “Yehova nyir’ingabo aravuga ati ‘mugire ubwenge, muhamagare abagore baririmba indirimbo z’agahinda+ baze; ndetse mutumeho abagore b’abahanga,+ 18 kugira ngo baze bihuta batuborogere. Amaso yacu asuke amarira, amaso yacu arabagirana atembe amazi.+ 19 Kuko i Siyoni humvikanye ijwi ryo kuboroga+ rigira riti “mbega ngo turanyagwa!+ Mbega ngo turakorwa n’isoni! Twavuye mu gihugu kuko bashenye ubuturo bwacu.”+ 20 Ariko nimwumve ijambo rya Yehova mwa bagore mwe, mutege amatwi ijambo ryo mu kanwa ke. Hanyuma mwigishe abakobwa banyu indirimbo y’amaganya,+ kandi buri mugore yigishe mugenzi we indirimbo y’agahinda.+ 21 Kuko urupfu rwuriye rukanyura mu madirishya yacu; rwinjiye mu minara yacu kugira ngo rumare abana mu muhanda n’abasore ku karubanda.’+
22 “Uvuge uti ‘uku ni ko Yehova avuga ati “intumbi z’abantu zizagwa nk’amase ku gasozi, nk’ibinyampeke umusaruzi atemye akabisiga inyuma ye, ariko ntihagire uza kubikoranya.”’”+
23 Yehova aravuga ati “umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe,+ n’umunyambaraga ye kwirata imbaraga ze,+ n’umukire ye kwirata ubukire bwe.”+
24 “Ahubwo uwirata yirate ibi: yirate ko afite ubushishozi+ kandi ko anzi, akamenya ko ndi Yehova,+ Imana igaragaza ineza yuje urukundo n’ubutabera no gukiranuka mu isi,+ kuko ibyo ari byo nishimira,”+ ni ko Yehova avuga.
25 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzahana umuntu wese wakebwe ariko agakomeza kuba nk’utarakebwe,+ 26 na Egiputa+ na Yuda+ na Edomu+ n’Abamoni+ na Mowabu+ n’abandi bose batuye mu butayu bafite imisatsi ikatiye mu misaya,+ kuko amahanga yose atakebwe, n’ab’inzu ya Isirayeli bose bakaba batarakebwe mu mutima.”+