Ezekiyeli
9 Nuko avuga mu ijwi riranguruye numva, ati “nimwigize hafi abagiye kurimbura umugi, buri wese aze yitwaje intwaro ye irimbura.”
2 Ngiye kubona mbona haje abagabo batandatu baturutse mu irembo ryo haruguru+ ryerekeye mu majyaruguru, buri wese yitwaje intwaro irimbura. Muri bo harimo umugabo wari wambaye umwenda mwiza cyane,+ afite ku itako rye ihembe ry’umwanditsi ririmo wino, nuko barinjira bahagarara iruhande rw’igicaniro cy’umuringa.+
3 Nuko ikuzo ry’Imana ya Isirayeli+ riva hejuru y’abakerubi+ aho ryari riri rigana ku muryango w’inzu,+ maze ihamagara wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ afite ku itako rye ihembe ry’umwanditsi ririmo wino. 4 Yehova aramubwira ati “genda unyure mu mugi, muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu ruhanga rw’abantu batakishwa n’ibizira byose bihakorerwa+ bikabanihisha.”+
5 Nuko abwira ba bandi numva, ati “mugende munyure mu mugi mumukurikiye, mugende mwica. Amaso yanyu ntagire uwo ababarira kandi ntimugire impuhwe.+ 6 Mwice abasaza, abasore n’inkumi, abana bato n’abagore,+ bose mubarimbure. Ariko ntimwegere umuntu wese uriho ikimenyetso,+ kandi muhere mu rusengero rwanjye.”+ Nuko bahera ku basaza bari imbere y’inzu.+ 7 Arongera arababwira ati “muhumanye inzu kandi ingo zayo zombi muzuzuzemo abishwe.+ Ngaho nimugende!” Nuko baragenda barimbura abari mu mugi.
8 Mu gihe barimburaga nkabona ndasigaye, nikubise hasi nubamye,+ maze ndatakamba nti “ayii,+ Mwami w’Ikirenga Yehova! Mbese urasuka uburakari bwawe kuri Yerusalemu urimbure abasigaye bose bo muri Isirayeli?”+
9 Nuko arambwira ati “icyaha cy’ab’inzu ya Isirayeli na Yuda+ kirakomeye, ndetse kirakomeye cyane.+ Igihugu cyuzuye amaraso yamenwe+ kandi umugi wuzuye ibigoramye,+ kuko bavuze bati ‘Yehova yataye igihugu;+ Yehova ntabireba.’+ 10 Nanjye ijisho ryanjye ntirizabababarira+ kandi sinzagira impuhwe.+ Nzabitura ibihwanye n’inzira zabo.”+
11 Nuko ngiye kubona mbona wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, afite n’ihembe ririmo wino ku itako rye aragarutse, avuga uko byagenze ati “nabigenje nk’uko wantegetse.”+