ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 25
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Abalewi 25:2

Impuzamirongo

  • +It 15:16; Gut 32:8; Zb 24:1
  • +Lw 26:34; 2Ng 36:21

Abalewi 25:3

Impuzamirongo

  • +Kv 23:10

Abalewi 25:4

Impuzamirongo

  • +Kv 23:11; Lw 26:34

Abalewi 25:9

Impuzamirongo

  • +Lw 23:27
  • +Lw 16:30; 23:28
  • +Kb 10:2, 10

Abalewi 25:10

Impuzamirongo

  • +Zb 146:7; Ye 61:1; 63:4; Yr 34:8; Lk 4:18; Rm 8:21
  • +Lw 27:17, 24
  • +Lw 25:13; Kb 36:4; Gut 15:1

Abalewi 25:11

Impuzamirongo

  • +Mt 12:8, 12; Rm 8:21
  • +Lw 25:5

Abalewi 25:12

Impuzamirongo

  • +Kv 23:11; Lw 25:6

Abalewi 25:13

Impuzamirongo

  • +Lw 25:30; 27:24

Abalewi 25:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 12:3; Img 14:31; Am 5:11; Mk 2:2; 1Kr 6:8

Abalewi 25:15

Impuzamirongo

  • +Lw 27:18

Abalewi 25:16

Impuzamirongo

  • +Lw 27:23

Abalewi 25:17

Impuzamirongo

  • +Lw 19:13; Img 22:22; Yr 7:6
  • +It 20:11; 22:12; Lw 25:43; 1Sm 12:24; Nh 5:9; Img 1:7; 8:13; Ibk 9:31
  • +Ye 33:22

Abalewi 25:18

Impuzamirongo

  • +Gut 12:10; Zb 4:8; Img 1:33

Abalewi 25:19

Impuzamirongo

  • +Lw 26:5; Zb 67:6; Ezk 34:27; Yw 2:24
  • +Ezk 34:25

Abalewi 25:20

Impuzamirongo

  • +Lw 25:5; Mt 6:25

Abalewi 25:21

Impuzamirongo

  • +It 26:12; Gut 28:8; Ml 3:10

Abalewi 25:23

Impuzamirongo

  • +1Bm 21:3; Ezk 48:14
  • +2Ng 7:20; Zb 24:1; 85:1; Yw 2:18
  • +1Ng 29:15; Zb 39:12; 1Pt 2:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2011, p. 17

Abalewi 25:24

Impuzamirongo

  • +Lw 25:51

Abalewi 25:25

Impuzamirongo

  • +Rs 2:20; 4:4, 6; Yr 32:7

Abalewi 25:27

Impuzamirongo

  • +Lw 25:50

Abalewi 25:28

Impuzamirongo

  • +Lw 25:10, 13; 27:24
  • +Lw 25:10

Abalewi 25:29

Impuzamirongo

  • +Lw 25:25, 51

Abalewi 25:31

Impuzamirongo

  • +Lw 25:48
  • +Lw 25:10

Abalewi 25:32

Impuzamirongo

  • +Kb 35:2, 8; Ys 21:2
  • +Yr 32:8

Abalewi 25:33

Impuzamirongo

  • +Lw 25:28
  • +Kb 18:20; 35:4; Gut 18:1

Abalewi 25:34

Impuzamirongo

  • +Kb 35:7; Ys 14:4; 21:2

Abalewi 25:35

Impuzamirongo

  • +Lw 25:25; Gut 15:7; Zb 41:1; Img 14:20; 17:5; 19:17; Mr 14:7
  • +Zb 37:26; 112:5; Img 3:27; 14:31; Lk 6:35; Ibk 11:29; 1Tm 6:18; 1Yh 3:17
  • +Kv 22:21; 23:9; Lw 19:34; Gut 10:18

Abalewi 25:36

Impuzamirongo

  • +Kv 22:25; Gut 23:19; Nh 5:7; Zb 15:5; Img 28:8; Ezk 18:13
  • +Zb 89:7; Img 8:13; Hb 12:28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2004, p. 24

Abalewi 25:37

Impuzamirongo

  • +Gut 23:20; Nh 5:10; Lk 6:35

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2004, p. 24

Abalewi 25:38

Impuzamirongo

  • +Kv 20:2; 1Bm 8:51
  • +Kv 6:7; Kb 15:41

Abalewi 25:39

Impuzamirongo

  • +Kv 21:2; Gut 15:12; 2Bm 4:1; Nh 5:5
  • +Kv 1:14

Abalewi 25:40

Impuzamirongo

  • +Lw 25:53; 1Bm 9:22

Abalewi 25:41

Impuzamirongo

  • +Kv 21:3; Lw 25:10

Abalewi 25:42

Impuzamirongo

  • +Kv 19:5; Lw 25:55

Abalewi 25:43

Impuzamirongo

  • +Kv 1:13; 3:7; Ye 47:6; Ef 6:9; Kl 4:1
  • +Kv 1:17; Lw 25:17; Umb 12:13

Abalewi 25:45

Impuzamirongo

  • +Kv 12:38; Ys 9:21

Abalewi 25:46

Impuzamirongo

  • +Ye 14:2
  • +Lw 25:39, 43

Abalewi 25:48

Impuzamirongo

  • +Nh 5:5
  • +Lw 25:25
  • +Nh 5:8

Abalewi 25:49

Impuzamirongo

  • +Rs 2:20
  • +Lw 25:26; 1Kr 7:21

Abalewi 25:50

Impuzamirongo

  • +Lw 25:10, 16
  • +Lw 25:27
  • +Gut 15:18; Ye 16:14; 21:16

Abalewi 25:52

Impuzamirongo

  • +Lw 25:16; 27:18

Abalewi 25:53

Impuzamirongo

  • +Lw 25:40
  • +Lw 25:43; Kl 4:1

Abalewi 25:54

Impuzamirongo

  • +Kv 21:3; Lw 25:40

Abalewi 25:55

Impuzamirongo

  • +Lw 25:42
  • +Kv 13:3; 20:2; Lk 1:74
  • +Gut 1:21; Ys 1:9

Byose

Lewi 25:2It 15:16; Gut 32:8; Zb 24:1
Lewi 25:2Lw 26:34; 2Ng 36:21
Lewi 25:3Kv 23:10
Lewi 25:4Kv 23:11; Lw 26:34
Lewi 25:9Lw 23:27
Lewi 25:9Lw 16:30; 23:28
Lewi 25:9Kb 10:2, 10
Lewi 25:10Zb 146:7; Ye 61:1; 63:4; Yr 34:8; Lk 4:18; Rm 8:21
Lewi 25:10Lw 27:17, 24
Lewi 25:10Lw 25:13; Kb 36:4; Gut 15:1
Lewi 25:11Mt 12:8, 12; Rm 8:21
Lewi 25:11Lw 25:5
Lewi 25:12Kv 23:11; Lw 25:6
Lewi 25:13Lw 25:30; 27:24
Lewi 25:141Sm 12:3; Img 14:31; Am 5:11; Mk 2:2; 1Kr 6:8
Lewi 25:15Lw 27:18
Lewi 25:16Lw 27:23
Lewi 25:17Lw 19:13; Img 22:22; Yr 7:6
Lewi 25:17It 20:11; 22:12; Lw 25:43; 1Sm 12:24; Nh 5:9; Img 1:7; 8:13; Ibk 9:31
Lewi 25:17Ye 33:22
Lewi 25:18Gut 12:10; Zb 4:8; Img 1:33
Lewi 25:19Lw 26:5; Zb 67:6; Ezk 34:27; Yw 2:24
Lewi 25:19Ezk 34:25
Lewi 25:20Lw 25:5; Mt 6:25
Lewi 25:21It 26:12; Gut 28:8; Ml 3:10
Lewi 25:231Bm 21:3; Ezk 48:14
Lewi 25:232Ng 7:20; Zb 24:1; 85:1; Yw 2:18
Lewi 25:231Ng 29:15; Zb 39:12; 1Pt 2:11
Lewi 25:24Lw 25:51
Lewi 25:25Rs 2:20; 4:4, 6; Yr 32:7
Lewi 25:27Lw 25:50
Lewi 25:28Lw 25:10, 13; 27:24
Lewi 25:28Lw 25:10
Lewi 25:29Lw 25:25, 51
Lewi 25:31Lw 25:48
Lewi 25:31Lw 25:10
Lewi 25:32Kb 35:2, 8; Ys 21:2
Lewi 25:32Yr 32:8
Lewi 25:33Lw 25:28
Lewi 25:33Kb 18:20; 35:4; Gut 18:1
Lewi 25:34Kb 35:7; Ys 14:4; 21:2
Lewi 25:35Lw 25:25; Gut 15:7; Zb 41:1; Img 14:20; 17:5; 19:17; Mr 14:7
Lewi 25:35Zb 37:26; 112:5; Img 3:27; 14:31; Lk 6:35; Ibk 11:29; 1Tm 6:18; 1Yh 3:17
Lewi 25:35Kv 22:21; 23:9; Lw 19:34; Gut 10:18
Lewi 25:36Kv 22:25; Gut 23:19; Nh 5:7; Zb 15:5; Img 28:8; Ezk 18:13
Lewi 25:36Zb 89:7; Img 8:13; Hb 12:28
Lewi 25:37Gut 23:20; Nh 5:10; Lk 6:35
Lewi 25:38Kv 20:2; 1Bm 8:51
Lewi 25:38Kv 6:7; Kb 15:41
Lewi 25:39Kv 21:2; Gut 15:12; 2Bm 4:1; Nh 5:5
Lewi 25:39Kv 1:14
Lewi 25:40Lw 25:53; 1Bm 9:22
Lewi 25:41Kv 21:3; Lw 25:10
Lewi 25:42Kv 19:5; Lw 25:55
Lewi 25:43Kv 1:13; 3:7; Ye 47:6; Ef 6:9; Kl 4:1
Lewi 25:43Kv 1:17; Lw 25:17; Umb 12:13
Lewi 25:45Kv 12:38; Ys 9:21
Lewi 25:46Ye 14:2
Lewi 25:46Lw 25:39, 43
Lewi 25:48Nh 5:5
Lewi 25:48Lw 25:25
Lewi 25:48Nh 5:8
Lewi 25:49Rs 2:20
Lewi 25:49Lw 25:26; 1Kr 7:21
Lewi 25:50Lw 25:10, 16
Lewi 25:50Lw 25:27
Lewi 25:50Gut 15:18; Ye 16:14; 21:16
Lewi 25:52Lw 25:16; 27:18
Lewi 25:53Lw 25:40
Lewi 25:53Lw 25:43; Kl 4:1
Lewi 25:54Kv 21:3; Lw 25:40
Lewi 25:55Lw 25:42
Lewi 25:55Kv 13:3; 20:2; Lk 1:74
Lewi 25:55Gut 1:21; Ys 1:9
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
  • 53
  • 54
  • 55
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Abalewi 25:1-55

Abalewi

25 Yehova yongera kuvugana na Mose ku musozi wa Sinayi, aramubwira ati 2 “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘nimugera mu gihugu ngiye kubaha,+ icyo gihugu kizajye kiziririza Yehova isabato.+ 3 Mu myaka itandatu muzajye mubiba imbuto mu mirima yanyu, kandi mu myaka itandatu muzajye mukonora inzabibu zanyu, musarure n’ibyeze muri iyo mirima.+ 4 Ariko umwaka wa karindwi uzabe uw’isabato y’ubutaka, umwaka wihariye w’ikiruhuko,+ isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakonore inzabibu zanyu. 5 Ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima wawe ntukabisarure, kandi inzabibu zizera ku mizabibu idakonoye ntuzazisarure. Ni umwaka wihariye w’ikiruhuko ku butaka. 6 Ibizimeza mu mirima yanyu muri uwo mwaka w’isabato y’ubutaka, bizababere ibyokurya, wowe n’umugaragu wawe n’umuja wawe n’umukozi ukorera ibihembo n’umwimukira, abaje gutura iwanyu ari abimukira, 7 n’itungo ryawe n’inyamaswa. Ibizimeza mu mirima yawe byose bizababere ibyokurya.

8 “‘Muzabare amasabato arindwi y’imyaka, imyaka irindwi incuro ndwi, ku buryo ayo masabato arindwi y’imyaka azaba angana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. 9 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi,+ ari wo munsi w’impongano,+ muzavuze ihembe mu ijwi riranguruye,+ murivugirize mu gihugu cyanyu cyose. 10 Umwaka wa mirongo itanu muzaweze, mutangaze ko abaturage bo mu gihugu bose bahawe umudendezo.+ Uzababere umwaka wa Yubile.+ Buri wese azasubire muri gakondo ye no mu muryango we.+ 11 Uwo mwaka wa mirongo itanu uzababere uwa Yubile.+ Ntimuzabibe kandi ntimuzasarure ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima cyangwa ngo musarure inzabibu zizera ku mizabibu idakonoye.+ 12 Ni umwaka wa Yubile; uzababere uwera. Mushobora kurya ku byo mu mirima yanyu bizaba byimejeje mu butaka.+

13 “‘Muri uwo mwaka wa Yubile, buri wese azasubire muri gakondo ye.+ 14 Nugurisha mugenzi wawe ikintu cyangwa ukagira icyo umuguraho, ntihazagire uriganya undi.+ 15 Nugura isambu ya mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize Yubile ibaye. Na we kandi azajye akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima.+ 16 Nihaba hasigaye imyaka myinshi, igiciro cyawo kiziyongera;+ nihaba hasigaye imyaka mike, igiciro cyawo kizagabanuka, kuko azaba awukugurishije akurikije incuro uzawusaruramo. 17 Ntihazagire uriganya mugenzi we,+ kandi ujye utinya Imana yawe,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.+ 18 Mujye mukurikiza amategeko yanjye kandi mukomeze amateka yanjye muyasohoze. Ni bwo muzatura mu gihugu mufite umutekano.+ 19 Igihugu kizaberera umwero wacyo+ murye muhage kandi mukibemo mufite umutekano.+

20 “‘Ahari mwavuga muti “none se mu mwaka wa karindwi tuzatungwa n’iki, ko tutazabiba kandi ntidusarure?”+ 21 Mu mwaka wa gatandatu nzabaha umugisha, imirima yanyu yere umusaruro w’imyaka itatu.+ 22 Mu mwaka wa munani muzabiba, ariko muzakomeza gutungwa n’ibyo mwasaruye mbere mugeze mu mwaka wa cyenda. Mbere y’uko undi musaruro uboneka, muzaba mutunzwe n’ibyeze mbere.

23 “‘Ntihazagire ugurisha isambu ye burundu,+ kuko ubutaka ari ubwanjye.+ Kuri jye, mutuye muri iki gihugu muri abimukira.+ 24 Aho muzaba mutuye hose mu gihugu nzabaha, muzatange uburenganzira bwo kugaruza isambu yagurishijwe.+

25 “‘Umwisirayeli nakena akagurisha isambu ye, umucunguzi ufitanye na we isano ya bugufi, azaze yongere agure iyo sambu umuvandimwe we yagurishije.+ 26 Nabura umucungura ariko akabona amafaranga yo kuyicungura, 27 azabare imyaka ishize ayigurishije, hanyuma amafaranga asigaye ayasubize uwayiguze, maze asubirane isambu ye.+

28 “‘Ariko natabona amafaranga ahagije yo gusubiza uwayiguze, izakomeze kuba iy’uwayiguze kugeza mu mwaka wa Yubile.+ Uwaguze iyo sambu azayitange mu mwaka wa Yubile, nyirayo ayisubirane.+

29 “‘Umuntu nagurisha inzu iri mu mugi ugoswe n’inkuta, azamare umwaka afite uburenganzira bwo kuyicungura uhereye igihe yayigurishirije; azamare umwaka wose afite uburenganzira bwo kuyicungura.+ 30 Ariko uwo mwaka wose nushira adashoboye kuyigaruza, iyo nzu iri mu mugi ugoswe n’inkuta izatwarwe n’uwayiguze, ibe iye burundu we n’abazamukomokaho bose. Na Yubile nigera ntazayitange. 31 Ariko amazu yo mu midugudu itagoswe n’inkuta azabarwe nk’imirima yo mu gihugu. Uburenganzira bwo kuyacungura+ ntibugira igihe burangirira. Umwaka wa Yubile+ nugera, ayo mazu ajye asubizwa bene yo.

32 “‘Ku birebana n’imigi y’Abalewi, bazahorane uburenganzira bwo gucungura amazu yo mu migi yabo,+ kugeza ibihe bitarondoreka.+ 33 Niba inzu y’Umulewi itabonye uyigaruza, iyo nzu ye yagurishije iri mu mugi, izongera kuba iye mu mwaka wa Yubile,+ kuko amazu yo mu migi y’Abalewi ari yo mugabane bahawe mu Bisirayeli.+ 34 Nanone amasambu+ akikije imigi yabo ntazagurishwe, kuko ari gakondo yabo kugeza ibihe bitarondoreka.

35 “‘Umwisirayeli nakenera iruhande rwawe+ akaba atishoboye, uzamufashe+ akomeze kubaho nk’uko wafasha uwaje gutura iwanyu ari umwimukira.+ 36 Ntuzamwake inyungu+ cyangwa ngo umwishyuze ibirenze, ahubwo ujye utinya Imana yawe,+ kugira ngo mugenzi wawe na we akomeze kubaho. 37 Ntukamugurize amafaranga ngo umwake inyungu,+ kandi ntukamuhe ibyokurya witeze ko azakwishyura ibirenze. 38 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbahe igihugu cy’i Kanani,+ mumenye ko ndi Imana yanyu.+

39 “‘Umwisirayeli nakenera iruhande rwawe akagusaba ko umugura,+ ntuzamukoreshe nk’umucakara.+ 40 Azakubere nk’umukozi ukorera ibihembo,+ nk’umwimukira. Azagukorere kugeza ku mwaka wa Yubile. 41 Uwo mwaka nugera azave iwawe, we n’abana be, asubire mu muryango we; azasubire muri gakondo ya ba sekuruza.+ 42 Abisirayeli ni abagaragu banjye nakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Ntibazigurishe nk’uko umugaragu agurishwa. 43 Ntuzamukandamize ngo umutwaze igitugu,+ ahubwo uzatinye Imana yawe.+ 44 Umugaragu n’umuja wawe uzabakure mu mahanga abakikije. Muri ayo mahanga ni ho muzagura abagaragu n’abaja. 45 Nanone mushobora kubagura mu bana b’abimukira batuye muri mwe,+ ndetse no mu miryango y’ababakomotseho bavukiye mu gihugu cyanyu. Bazabe umutungo wanyu. 46 Muzabarage abana muzabyara babe umutungo wabo kugeza ibihe bitarondoreka;+ muzabagire abagaragu banyu. Ariko muri mwe Abisirayeli, ntihazagire utwaza igitugu umuvandimwe we.+

47 “‘Ariko umwimukira naba umukungu, naho umuvandimwe wawe w’Umwisirayeli agakena, akigurisha kuri uwo mwimukira utuye muri mwe cyangwa kuri umwe mu bagize umuryango w’uwo mwimukira, 48 namara kwigurisha+ azakomeza kugira uburenganzira bwo gucungurwa.+ Umwe mu bo bava inda imwe ashobora kongera kumugura.+ 49 Nanone, se wabo cyangwa mwene se wabo cyangwa mwene wabo wa bugufi basangiye amaraso,+ ashobora kongera kumugura.

“‘Ndetse na we naramuka agize amikoro, azicungure.+ 50 Azabarane n’uwamuguze bahereye ku mwaka yamwigurishijeho kugeza ku mwaka wa Yubile,+ kandi amafaranga yigurishije azahwane n’umubare w’iyo myaka.+ Igihe cyose azaba akimukorera, azamufate nk’umukozi ukorera ibihembo.+ 51 Niba hasigaye imyaka myinshi ngo Yubile igere, azishyure amafaranga ahwanye n’iyo myaka kugira ngo yicungure. 52 Ariko niba hasigaye imyaka mike ngo umwaka wa Yubile+ ugere, azabare umubare w’iyo myaka, yishyure amafaranga ahwanye na yo kugira ngo yicungure. 53 Uko umwaka ushize undi ugataha, ajye akomeza kumufata nk’umukozi ukorera ibihembo.+ Ntuzemere ko amutwaza igitugu.+ 54 Ariko niba ibyo bidashobotse ngo yicungure, umwaka wa Yubile+ nugera we n’abana be bazabarekure bigendere.

55 “‘Abisirayeli ni abagaragu banjye. Ni abagaragu banjye+ nikuriye mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2021)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Share
  • Hitamo
  • Copyright © 2021 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Imikoreshereze
  • Amategeko agenga ubuzima bwite
  • JW.ORG
  • Injira
Share