Kubara
26 Nyuma y’icyorezo+ Yehova abwira Mose na Eleyazari umuhungu wa Aroni umutambyi, ati 2 “mubarure iteraniro ryose ry’Abisirayeli mukurikije amazu ya ba sekuruza, mubarure kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru, abashobora kujya ku rugamba muri Isirayeli bose.”+ 3 Nuko Mose na Eleyazari+ umutambyi bababwirira mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu,+ hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko,+ bati 4 “mubarure abafite kuva ku myaka makumyabiri kujyana hejuru nk’uko Yehova yabitegetse Mose.”+
Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa ni aba: 5 Rubeni, imfura ya Isirayeli.+ Bene Rubeni ni Hanoki+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahanoki, Palu+ wakomotsweho n’umuryango w’Abapalu, 6 Hesironi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Karumi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abakarumi. 7 Iyo ni yo miryango y’Abarubeni. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo ine na bitatu na magana arindwi na mirongo itatu.+
8 Palu yabyaye Eliyabu. 9 Bene Eliyabu ni Nemuweli na Datani na Abiramu. Datani+ na Abiramu,+ bari mu bahamagarwaga mu iteraniro, ni bo ba bandi bifatanyije na Kora+ bakarwanya Mose na Aroni, ubwo barwanyaga Yehova.
10 Icyo gihe ubutaka bwarasamye burabamira.+ Naho Kora we, yapfuye igihe we n’abagabo magana abiri na mirongo itanu+ bari bafatanyije bakongorwaga n’umuriro. Babereye abandi akabarore.+ 11 Icyakora abahungu ba Kora bo ntibapfuye.+
12 Bene Simeyoni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Nemuweli+ yakomotsweho n’umuryango w’Abanemuweli, Yamini+ akomokwaho n’umuryango w’Abayamini, Yakini+ akomokwaho n’umuryango w’Abayakini, 13 Zera akomokwaho n’umuryango w’Abazera, na Shawuli+ akomokwaho n’umuryango w’Abashawuli. 14 Iyo ni yo miryango y’Abasimeyoni. Bari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri.+
15 Bene Gadi+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Sefoni yakomotsweho n’umuryango w’Abasefoni, Hagi akomokwaho n’umuryango w’Abahagi, Shuni akomokwaho n’umuryango w’Abashuni, 16 Ozini akomokwaho n’umuryango w’Abozini, Eri akomokwaho n’umuryango w’Aberi, 17 Arodi akomokwaho n’umuryango w’Abarodi, na Areli+ akomokwaho n’umuryango w’Abareli. 18 Iyo ni yo miryango ya bene Gadi. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo ine na magana atanu.+
19 Bene Yuda+ ni Eri+ na Onani.+ Ariko Eri na Onani baguye mu gihugu cy’i Kanani.+ 20 Bene Yuda n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shela+ yakomotsweho n’umuryango w’Abashela, Peresi+ akomokwaho n’umuryango w’Abaperesi, na Zera+ akomokwaho n’umuryango w’Abazera. 21 Bene Peresi ni aba: Hesironi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahesironi, na Hamuli+ wakomotsweho n’umuryango w’Abahamuli. 22 Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Yuda.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu na magana atanu.+
23 Bene Isakari+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Tola+ yakomotsweho n’umuryango w’Abatola, Puwa akomokwaho n’umuryango w’Abapuwa, 24 Yashubu akomokwaho n’umuryango w’Abayashubu, naho Shimuroni+ akomokwaho n’umuryango w’Abashimuroni. 25 Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Isakari. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana atatu.+
26 Bene Zabuloni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Seredi yakomotsweho n’umuryango w’Abaseredi, Eloni akomokwaho n’umuryango w’Abeloni, na Yahileli+ akomokwaho n’umuryango w’Abayahileli. 27 Iyo ni yo miryango y’Abazabuloni. Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itandatu na magana atanu.+
28 Yozefu+ yakomotsweho n’umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu.+ 29 Abakomotse kuri Manase+ ni Makiri+ wakomotsweho n’umuryango w’Abamakiri. Makiri yabyaye Gileyadi.+ Gileyadi yakomotsweho n’umuryango w’Abagileyadi. 30 Aba ni bo bene Gileyadi: Yezeri+ wakomotsweho n’umuryango w’Abayezeri, Heleki wakomotsweho n’umuryango w’Abaheleki, 31 Asiriyeli wakomotsweho n’umuryango w’Abasiriyeli, Shekemu wakomotsweho n’umuryango w’Abashekemu, 32 Shemida+ wakomotsweho n’umuryango w’Abashemida, na Heferi+ wakomotsweho n’umuryango w’Abaheferi. 33 Selofehadi mwene Heferi nta bahungu yagiraga, yari afite abakobwa gusa.+ Amazina y’abakobwa ba Selofehadi ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa.+ 34 Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Manase. Ababaruwe ni ibihumbi mirongo itanu na bibiri na magana arindwi.+
35 Bene Efurayimu+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shutela+ yakomotsweho n’umuryango w’Abashutela, Bekeri akomokwaho n’umuryango w’Ababekeri, naho Tahani+ akomokwaho n’umuryango w’Abatahani. 36 Aba ni bo bakomotse kuri Shutela: Erani yakomotsweho n’umuryango w’Aberani. 37 Iyo ni yo miryango ya bene Efurayimu.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana atanu. Abo ni bo bene Yozefu n’imiryango yabakomotseho.+
38 Bene Benyamini+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Bela+ yakomotsweho n’umuryango w’Ababela, Ashibeli+ akomokwaho n’umuryango w’Abashibeli, Ahiramu akomokwaho n’umuryango w’Abahiramu, 39 Shefufamu akomokwaho n’umuryango w’Abashufamu, naho Hufamu+ akomokwaho n’umuryango w’Abahufamu. 40 Bela yabyaye Arudi na Namani.+ Arudi yakomotsweho n’umuryango w’Abarudi, Namani akomokwaho n’umuryango w’Abanamani. 41 Iyo ni yo miryango ya bene Benyamini.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu.+
42 Bene Dani+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shuhamu yakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Iyo ni yo miryango y’abakomotse kuri Dani+ nk’uko imiryango yabo iri. 43 Mu miryango yose y’Abashuhamu, ababaruwe bari ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana ane.+
44 Bene Asheri+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Imuna+ yakomotsweho n’umuryango w’Abimuna, Ishivi+ akomokwaho n’umuryango w’Abishivi, naho Beriya akomokwaho n’umuryango w’Ababeriya. 45 Abakomotse kuri Beriya ni Heberi wakomotsweho n’umuryango w’Abaheberi, na Malikiyeli+ wakomotsweho n’umuryango w’Abamalikiyeli. 46 Umukobwa wa Asheri yitwaga Sera.+ 47 Iyo ni yo miryango ya bene Asheri.+ Ababaruwe bari ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.+
48 Bene Nafutali+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Yahiseli+ yakomotsweho n’umuryango w’Abayahiseli, Guni+ akomokwaho n’umuryango w’Abaguni, 49 Yeseri+ akomokwaho n’umuryango w’Abayeseri, naho Shilemu+ akomokwaho n’umuryango w’Abashilemu. 50 Iyo ni yo miryango y’abakomotse kuri Nafutali.+ Ababaruwe ni ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana ane.+
51 Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli. Bari abantu ibihumbi magana atandatu na kimwe na magana arindwi na mirongo itatu.+
52 Hanyuma Yehova abwira Mose ati 53 “abo ni bo bazagabanywa igihugu, bagahabwa gakondo hakurikijwe umubare w’amazina yabo.+ 54 Abenshi uzabahe gakondo nini, abake ubahe gakondo nto.+ Buri muryango uzahabwa gakondo hakurikijwe umubare w’abawubaruwemo. 55 Igihugu kizagabanywe hakoreshejwe ubufindo.+ Bazahabwe gakondo hakurikijwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza. 56 Bazajya bahabwa gakondo yabo hakoreshejwe ubufindo, baba abake cyangwa abenshi.”
57 Aba ni bo babaruwe mu miryango y’Abalewi:+ Gerushoni+ wakomotsweho n’umuryango w’Abagerushoni, Kohati+ wakomotsweho n’umuryango w’Abakohati, na Merari+ wakomotsweho n’umuryango w’Abamerari. 58 Iyi ni yo miryango y’Abalewi: umuryango w’Abalibuni,+ umuryango w’Abaheburoni,+ umuryango w’Abamahali,+ umuryango w’Abamushi+ n’umuryango w’Abakora.+
Kohati+ yabyaye Amuramu.+ 59 Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi,+ akaba umukobwa Lewi yabyariye muri Egiputa. Hashize igihe, Yokebedi abyarira Amuramu Aroni na Mose na mushiki wabo Miriyamu.+ 60 Hanyuma Aroni abyara Nadabu, Abihu,+ Eleyazari na Itamari.+ 61 Ariko Nadabu na Abihu baguye imbere ya Yehova+ bazize kuba barazanye umuriro utemewe imbere ye.
62 Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu.+ Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta gakondo bari kuzahabwa muri bo.+
63 Abo ni bo Mose na Eleyazari umutambyi babaruye igihe babaruriraga Abisirayeli mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+ 64 Ariko muri abo babaruwe icyo gihe, nta n’umwe wari ukiriho mu bo Mose na Aroni umutambyi babaruriye mu butayu bwa Sinayi,+ 65 kuko Yehova yari yaravuze ibyabo ati “bazagwa mu butayu.”+ Ni yo mpamvu nta n’umwe muri bo wari ukiriho, uretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.+