Matayo
21 Bageze i Betifage ku musozi w’Imyelayo, bugufi bw’i Yerusalemu, Yesu atuma abigishwa be babiri,+ 2 arababwira ati “mugende mujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, murahita mubona indogobe iziritse iri kumwe n’icyana cyayo; muziziture muzinzanire.+ 3 Nihagira ugira icyo ababaza, mumubwire muti ‘Umwami arazikeneye.’ Arahita azibaha.”
4 Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi bisohore, ngo 5 “bwira umukobwa w’i Siyoni uti ‘dore Umwami wawe aje agusanga,+ yiyoroheje+ kandi yicaye ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe, urubyaro rw’itungo riheka imizigo.’”+
6 Nuko abigishwa baragenda, bakora ibyo Yesu yabategetse. 7 Bazana indogobe n’icyana cyayo, bazishyiraho imyenda yabo maze ayicaraho.+ 8 Abenshi mu bari bakoraniye aho basasa imyenda yabo+ mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira.+ 9 Naho imbaga y’abantu bari bamushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bakomeza kurangurura amajwi bagira bati “turakwinginze, kiza+ Mwene Dawidi!+ Hahirwa uje mu izina rya Yehova!+ Turakwinginze, mukize wowe uri mu ijuru!”+
10 Yinjiye i Yerusalemu,+ abari mu mugi bose barasakabaka, barabazanya bati “uyu ni nde?” 11 Ya mbaga y’abantu bari kumwe na we bakomeza kuvuga bati “uyu ni umuhanuzi+ Yesu w’i Nazareti, muri Galilaya!”
12 Yesu yinjira mu rusengero, yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 13 Nuko arababwira ati “handitswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.”+ 14 Nanone impumyi n’ibirema bamusanga mu rusengero, maze arabakiza.
15 Abakuru b’abatambyi n’abanditsi babonye ibintu bitangaje akoze,+ babonye n’abana b’abahungu barangurura mu rusengero bavuga bati “turakwinginze, kiza+ Mwene Dawidi!,”+ bararakara 16 baramubwira bati “aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati “yee, mbese ntimwigeze musoma+ ibi ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe’?”+ 17 Nuko abasiga aho ava mu mugi, ajya i Betaniya ararayo.+
18 Mu gitondo cya kare, ubwo yari mu nzira agaruka mu mugi, arasonza.+ 19 Nuko abona igiti cy’umutini cyari hafi y’inzira, aracyegera ariko ntiyagira icyo abonaho+ uretse ibibabi byonyine. Ni ko kukibwira ati “ntukere imbuto ukundi kugeza iteka ryose.”+ Nuko uwo mutini uhita wuma. 20 Abigishwa babibonye, baratangara baravuga bati “bigenze bite ngo uyu mutini uhite wuma?”+ 21 Yesu arabasubiza ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye,+ mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja’; kandi byaba.+ 22 Ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa.”+
23 Nuko amaze kwinjira mu rusengero, abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko baza aho ari basanga yigisha, baramubaza+ bati “ni bubasha ki butuma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waguhaye ubwo bubasha?”+ 24 Yesu arabasubiza ati “nanjye mureke mbabaze ikintu kimwe. Nimukimbwira, nanjye ndababwira ububasha butuma nkora ibi bintu:+ 25 umubatizo wa Yohana wakomotse he? Ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?”+ Ariko bajya inama hagati yabo bati “nituvuga tuti ‘wakomotse mu ijuru,’ aratubaza ati ‘none kuki mutamwizeye?’+ 26 Kandi nituvuga tuti ‘wakomotse mu bantu,’ ntidukira rubanda+ kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”+ 27 Ni ko gusubiza Yesu bati “ntitubizi.” Na we arababwira ati “nanjye simbabwira ububasha butuma nkora ibi bintu.+
28 “Mubitekerezaho iki? Hari umugabo wari afite abana babiri.+ Nuko asanga uwa mbere aramubwira ati ‘mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.’ 29 Aramusubiza ati ‘ndajyayo mubyeyi,’+ ariko ntiyajyayo. 30 Asanga uwa kabiri amubwira atyo. Aramusubiza ati ‘sinjyayo.’ Hanyuma aricuza+ maze ajyayo. 31 Muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?”+ Baramubwira bati “ni uwa nyuma.” Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri ko abakoresha b’ikoro n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana, 32 kuko Yohana yaje akabereka inzira yo gukiranuka+ ariko ntimumwizere.+ Nyamara abakoresha b’ikoro n’indaya bo baramwizeye.+ Naho mwe nubwo mwabonye ibyo byose, ntimwigeze mwicuza ngo mumwizere.
33 “Nimwumve undi mugani: habayeho umugabo wari ufite urugo,+ atera uruzabibu maze araruzitira, acukuramo urwengero yubakamo n’umunara,+ maze arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 34 Igihe cyo gusarura imbuto kigeze, atuma abagaragu be kuri abo bahinzi ngo bamuzanire imbuto ze. 35 Ariko abo bahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye.+ 36 Yongera kubatumaho abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, ariko na bo babagenza batyo.+ 37 Amaherezo abatumaho umwana we, yibwira ati ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 38 Ba bahinzi bamubonye barabwirana bati ‘uyu ni we muragwa,+ nimuze tumwice maze twegukane umurage we.’+ 39 Nuko baramufata bamujugunya inyuma y’uruzabibu, baramwica.+ 40 None se nyir’uruzabibu naza azagenza ate abo bahinzi?” 41 Baramubwira bati “kubera ko ari babi azabarimbura nabi,+ maze uruzabibu aruhe abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zimaze kwera.”+
42 Yesu arababwira ati “ese ntimwari mwasoma mu Byanditswe ngo ‘ibuye abubatsi banze+ ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka?+ Ibyo byaturutse kuri Yehova kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ 43 Ni cyo gituma mbabwira ko ubwami bw’Imana muzabunyagwa bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.+ 44 Umuntu ugwira iryo buye azavunagurika, kandi uwo rizagwira wese rizamusya.”+
45 Nuko abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bamaze kumva iyo migani ye, bamenya ko ari bo yavugaga.+ 46 Ariko nubwo bashakaga kumufata, batinye abantu kuko bo bemeraga ko ari umuhanuzi.+