Abagalatiya
1 Jyewe Pawulo,+ intumwa+ itarashyizweho n’abantu cyangwa binyuze ku muntu uwo ari we wese, ahubwo yashyizweho na Yesu Kristo+ n’Imana Data+ yamuzuye mu bapfuye,+ 2 jye n’abavandimwe bose turi kumwe,+ ndabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya:+
3 Ubuntu butagereranywa, n’amahoro+ biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe. 4 Yitangiye ibyaha byacu+ kugira ngo adukize iyi si mbi+ nk’uko Imana yacu, ari yo Data, yabishatse.+ 5 Nihabwe icyubahiro iteka ryose.+ Amen.
6 Ntangazwa n’ukuntu mu gihe gito murimo mutandukanywa n’uwabahamagariye+ ubuntu bwa Kristo butagereranywa,+ mugatangira kumva ubutumwa bwiza bw’ubundi buryo.+ 7 Nyamara ubwo si ubutumwa bwiza, ahubwo hari abantu bamwe babadurumbanya+ bashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo.+ 8 Ariko nihagira ubabwira ubutumwa bwiza bunyuranye n’ubwo twababwirije, kabone niyo yaba umwe muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru, navumwe.+ 9 Nk’uko twabivuze, nongere mbisubiremo: uwo ari we wese ubabwira ubutumwa bwiza bunyuranye n’ubwo mwemeye,+ navumwe.
10 Ese noneho nshaka kwemerwa n’abantu cyangwa kwemerwa n’Imana? Cyangwa se nshaka gushimisha abantu?+ Iyo mba ngishimisha abantu,+ simba ndi umugaragu+ wa Kristo. 11 Bavandimwe, ndabamenyesha ko ubutumwa bwiza nababwirije butaturutse ku bantu,+ 12 kuko ntabuhawe n’umuntu cyangwa ngo mbwigishwe, ahubwo nabuhishuriwe na Yesu Kristo.+
13 Mwumvise iby’imyifatire nahoranye nkiri mu idini rya kiyahudi,+ uko nakabyaga gutoteza+ itorero ry’Imana nkaririmbura,+ 14 n’ukuntu narushaga abenshi b’urungano rwanjye bo mu bwoko bwanjye+ kugira amajyambere mu idini rya kiyahudi, kuko nabarushaga bose kurwanira ishyaka+ imigenzo+ ya ba data. 15 Ariko Imana yatumye mvuka, ikampamagara+ ku bw’ubuntu bwayo butagereranywa,+ ibonye ko ari byiza 16 guhishura Umwana wayo binyuze kuri jye,+ kugira ngo mbwire abanyamahanga+ ubutumwa bwiza bumwerekeyeho, sinabanje kugisha inama abafite umubiri n’amaraso.+ 17 Nta n’ubwo nagiye i Yerusalemu ku bambanjirije kuba intumwa,+ ahubwo nagiye muri Arabiya, hanyuma nongera kugaruka i Damasiko.+
18 Nuko imyaka itatu ishize, njya i Yerusalemu+ gusura Kefa+ tumarana iminsi cumi n’itanu. 19 Ariko mu ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo+ uva inda imwe+ n’Umwami wacu. 20 Naho ku birebana n’ibi mbandikira, dore Imana irareba, simbeshya.+
21 Nyuma yaho nagiye+ mu turere tw’i Siriya n’i Kilikiya. 22 Ariko abo mu matorero y’i Yudaya bari bunze ubumwe na Kristo+ ntibari bazi uko nsa; 23 bumvaga gusa bavuga bati “wa muntu wajyaga adutoteza+ ubu arabwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye idini yahoze arimbura.”+ 24 Nuko basingiza+ Imana bitewe nanjye.