Gutegeka kwa Kabiri
17 “Ntugatambire Yehova Imana yawe ikimasa cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa, kuko icyo ari ikintu Yehova Imana yawe yanga urunuka.+
2 “Muri mwe nihagira umugabo cyangwa umugore wo muri umwe mu migi Yehova Imana yawe agiye kuguha ukora ikintu kibi mu maso ya Yehova Imana yawe, akarenga ku isezerano rye,+ 3 akajya gusenga izindi mana akazunamira cyangwa akunamira izuba cyangwa ukwezi cyangwa ingabo zose zo mu kirere,+ kandi ibyo ntarigeze mbibategeka,+ 4 nuko bakabikubwira cyangwa ukabyumva, maze wagenzura neza ugasanga icyo kintu ari ukuri koko,+ ugasanga icyo kizira cyarakozwe muri Isirayeli, 5 uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze ikintu kibi uzamujyane ku marembo y’umugi, umutere amabuye apfe.+ 6 Uwo muntu ugomba kwicwa, nashinjwa n’abagabo babiri cyangwa batatu+ azicwe. Icyakora nashinjwa n’umugabo umwe gusa ntazicwe.+ 7 Abamushinje ni bo bazabanza gufata iya mbere bamutere amabuye kugira ngo bamwice, hanyuma abandi bose na bo babone kumutera amabuye;+ uko abe ari ko muzakura ikibi muri mwe.+
8 “Nibakuzanira urubanza ukabona rugukomereye cyane,+ urubanza rurebana no kumena amaraso,+ urubanza rw’uvuga ko yarenganyijwe,+ cyangwa urubanza rwerekeranye n’urugomo, ibibazo byakuruye impaka+ mu mugi wanyu, uzahaguruke ujye ahantu Yehova Imana yawe azatoranya,+ 9 usange abatambyi+ b’Abalewi n’umucamanza+ uzaba uriho icyo gihe ubagishe inama, maze bakubwire uko waca urwo rubanza.+ 10 Hanyuma uzakore ibihuje n’ibyo wabwiriwe aho hantu Yehova azatoranya. Uzitonde ukore ibihuje n’amabwiriza yose baguhaye. 11 Uzakore ibihuje n’amategeko bazaguha, kandi ukurikize imyanzuro y’urubanza bazaba bafashe.+ Ntuzateshuke ku ijambo bazakubwira, ngo uce iburyo cyangwa ibumoso.+ 12 Umuntu wese uzagira ubwibone akanga kumvira umucamanza cyangwa umutambyi uhagarara aho hantu agakorera Yehova Imana yawe,+ uwo muntu azicwe;+ uko abe ari ko uzakura ikibi muri Isirayeli.+ 13 Abantu bose bazabyumva batinye,+ kandi ntibazongera kugira ubwibone ukundi.
14 “Nugera mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ukacyigarurira ukagituramo+ maze ukavuga uti ‘reka niyimikire umwami nk’andi mahanga yose ankikije,’+ 15 uzimike umwami Yehova Imana yawe azatoranya.+ Uzimike umwami ukuye mu bavandimwe bawe. Ntuzemererwa kwimika umwami w’umunyamahanga, utari umuvandimwe wawe. 16 Icyakora ntazigwizeho amafarashi+ cyangwa ngo asubize abantu muri Egiputa ashaka kugwiza amafarashi,+ kandi Yehova yarababwiye ati ‘ntimuzongere kunyura iyi nzira ngo musubireyo.’ 17 Ntazashake abagore benshi batazamuyobya umutima;+ kandi ntazirundanyirize ifeza na zahabu.+ 18 Namara kwicara ku ntebe ye y’ubwami, aziyandikire igitabo cy’aya mategeko ayakoporoye mu gitabo gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.+
19 “Azakigumane kandi ajye agisoma iminsi yose akiriho,+ kugira ngo yige gutinya Yehova Imana ye, bityo akomeze amagambo yose akubiye muri aya mategeko, akomeze n’aya mabwiriza kandi abikurikize,+ 20 kugira ngo umutima we utamutera kwishyira hejuru y’abavandimwe be+ maze agatandukira amategeko, agaca iburyo cyangwa ibumoso.+ Ibyo azabikore kugira ngo we n’abana be baramire mu bwami bwe+ muri Isirayeli.