Gutegeka kwa Kabiri
18 “Abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga umuryango wose wa Lewi, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli.+ Bajye barya ibitambo bikongorwa n’umuriro biturwa Yehova, ndetse barye n’umugabane we.+ 2 Lewi ntazahabwe umurage mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we+ nk’uko yabimubwiye.
3 “Ibi ni byo abantu bagomba guha abatambyi, umuntu wese utanze igitambo, cyaba ikimasa cyangwa intama: buri muntu ajye aha umutambyi urushyi rw’ukuboko, urwasaya n’igifu. 4 Uzamuhe umuganura w’ibinyampeke byawe, uwa divayi yawe nshya, uw’amavuta yawe n’uw’ubwoya uzakemura ku matungo yo mu mikumbi yawe.+ 5 Kuko Yehova Imana yawe yatoranyije Abalewi mu yindi miryango yose, kugira ngo bo n’abana babo babe biteguye gukora umurimo mu izina rya Yehova.+
6 “Nihagira Umulewi uva muri umwe mu migi yo muri Isirayeli yose, aho yari amaze igihe atuye,+ akajya ahantu Yehova azatoranya bitewe n’uko yumva abishaka,+ 7 azakore umurimo mu izina rya Yehova Imana ye kimwe n’abandi bavandimwe be bose b’Abalewi, bahagarara aho ngaho imbere ya Yehova.+ 8 Azajye arya umugabane ungana n’uw’abandi,+ wiyongere ku byo azabona abikuye ku mutungo wa ba sekuruza azagurisha.
9 “Nugera mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ntuzige gukora ibizira bikorwa n’ayo mahanga.+ 10 Muri mwe ntihazaboneke umuntu utwika umuhungu we cyangwa umukobwa we,*+ cyangwa umupfumu+ cyangwa ukora iby’ubumaji+ cyangwa uragura+ cyangwa umurozi,+ 11 cyangwa utongera abandi,+ cyangwa uraguza,+ cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba,+ cyangwa umushitsi,+ 12 kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova. Ibyo bizira ni byo byatumye Yehova Imana yawe yirukana ayo mahanga imbere yawe.+ 13 Uzabe indakemwa imbere ya Yehova Imana yawe.+
14 “Ayo mahanga ugiye kwigarurira yumviraga abakora iby’ubumaji+ n’abapfumu;+ ariko wowe ho, Yehova Imana yawe ntakwemerera gukora ibintu nk’ibyo.+ 15 Yehova Imana yawe azaguhagurukiriza umuhanuzi wo muri mwe, amukuye mu bavandimwe bawe, umuhanuzi umeze nkanjye, muzamwumvire.+ 16 Azahagurutsa uwo muhanuzi bitewe n’ibintu byose wasabiye Yehova Imana yawe kuri Horebu igihe mwari muhateraniye,+ ubwo wavugaga uti ‘ntuzongere gutuma numva ijwi rya Yehova Imana yanjye, kandi ntuzatume nongera kubona uyu muriro kugira ngo ntapfa.’+ 17 Icyo gihe Yehova yarambwiye ati ‘bagize neza kuba bavuze batyo.+ 18 Nzabahagurukiriza umuhanuzi uturutse mu bavandimwe babo, umuhanuzi umeze nkawe.+ Nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke,+ na we azababwira ibyo nzamutegeka byose.+ 19 Umuntu wese utazumvira amagambo uwo muhanuzi azavuga mu izina ryanjye, jye ubwanjye nzabimuryoza.+
20 “‘Ariko umuhanuzi uzatinyuka kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamutegetse kuvuga,+ cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana,+ uwo muhanuzi azicwe.+ 21 Ahari wakwibaza mu mutima wawe uti “tuzabwirwa n’iki ijambo ritavuzwe na Yehova?”+ 22 Umuhanuzi navuga mu izina rya Yehova ariko ijambo avuze ntirisohore kandi ibyo avuze ntibibe, iryo rizaba ari ijambo ritavuzwe na Yehova. Uwo muhanuzi azaba yarabivuze abitewe n’ubwibone;+ ntuzamutinye.’+