Gutegeka kwa Kabiri
32 “Wa juru we, tega amatwi wumve ibyo mvuga;
Na we wa si we umva amagambo ava mu kanwa kanjye.+
2 Inyigisho zanjye zizatonyanga nk’imvura,+
Amagambo yanjye azatonda nk’ikime,+
Nk’imvura y’urujojo igwa ku byatsi,+
Nk’imvura nyinshi igwa ku bimera.+
4 Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye,+
Inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera.+
Ni Imana yiringirwa+ kandi itarenganya;+
Irakiranuka kandi ntibera.+
5 Bakoze ibibarimbuza,+
Si abana bayo, ni bo biteye ubusembwa.+
Ni ubwoko bw’abantu bagoramye kandi bononekaye.+
6 Kuki mukomeza gukorera Yehova ibintu nk’ibyo,+
Mwa bapfapfa mwe batagira ubwenge?+
Si we So mukomokaho,+
Wabaremye akabakomeza?+
7 Ibuka iminsi ya kera,+
Mutekereze imyaka yahise uko ibihe byagiye bisimburana.
Baza so, azakubwira;+
Baza abakuru, bazabigutekerereza.+
8 Igihe Isumbabyose yahaga amahanga umurage,+
Igihe yatandukanyaga bene Adamu,+
Yashyiriyeho amahanga ingabano,+
Ikurikije umubare w’Abisirayeli.+
10 Yamusanze mu gihugu cy’ubutayu,+
Mu butayu budatuwe, burimo inyamaswa z’inkazi zihuma.+
Amurinda nk’imboni y’ijisho rye.+
11 Nk’uko kagoma ikubita amababa hejuru y’icyari cyayo,
Igatambatamba hejuru y’ibyana byayo,+
Igatanda amababa yayo ikabifata,
Ikabitwara ku mababa yayo,+
Nta yindi mana y’amahanga bari kumwe.+
13 Yamunyujije ahantu hirengeye mu isi,+
Ku buryo yariye ibyeze mu mirima.+
Yatumye anyunyuza ubuki buvuye mu rutare,+
N’amavuta yo mu rutare rukomeye.+
14 Yamuhaye amavuta avuye mu bushyo, n’amata avuye mu mikumbi,+
Hamwe n’amapfizi y’intama y’imishishe,
N’amasekurume y’intama akiri mato arisha i Bashani, n’amapfizi y’ihene,+
Hamwe n’ingano nziza kurusha izindi;+
Yanyoye na divayi yenzwe mu maraso y’imizabibu.+
15 Yeshuruni*+ atangiye kubyibuha arigomeka.+
Warabyibushye, urashisha, ugwa ivutu.+
Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+
Asuzugura Igitare+ cy’agakiza ke.
17 Batambiye abadayimoni aho gutambira Imana,+
Batambiye imana batigeze kumenya,+
Imana z’inzaduka,+
Izo ba sokuruza batigeze kumenya.
19 Yehova abibonye yarabasuzuguye,+
Bitewe n’uko n’abahungu be n’abakobwa be bamurakaje.
20 Nuko aravuga ati ‘reka mbahishe mu maso hanjye,+
Reka nzarebe iherezo ryabo.
Ni ubwoko bwononekaye;+
Ni abana batiringirwa.+
21 Banteye gufuhira imana zitagira umumaro,+
Barandakaje bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira umumaro;+
Nanjye nzabatera gufuhira ikitari ishyanga,+
Nzabarakaza bitewe n’ishyanga ry’abatagira ubwenge.+
22 Uburakari bwanjye bwavuyemo umuriro ugurumana,+
Uzagurumana kugeza mu mva,* hasi cyane,+
Uzakongora isi n’umwero wayo,+
Uzakongeza imfatiro z’imisozi.+
24 Bazicwa n’inzara,+ batsembwe no guhinda umuriro;+
Bazarimburwa bikomeye.+
Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa,+
N’ubumara bw’ibikururuka mu mukungugu.+
25 Hanze inkota izabagira incike,+
Mu nzu ho ni ubwoba,+
Izica umusore n’inkumi,+
Umwana wonka n’umusaza ufite imvi.+
27 Iyo nza kuba ntaratinye kurakazwa n’umwanzi,+
Ko ababisha babo babisobanura ukundi,+
Bakavuga bati “tubarusha amaboko,+
Yehova si we wakoze ibi byose.”+
30 Umuntu umwe yakwirukana igihumbi ate,
Kandi se, abantu babiri bakwirukana bate ibihumbi icumi?+
Kereka Igitare cyabo cyabatereranye,+
Yehova yabahanye mu maboko y’abanzi babo.
32 Umuzabibu wabo ni umuzabibu w’i Sodomu,
Wavuye mu materasi y’i Gomora.+
Inzabibu zabo ni inzabibu z’uburozi,
Amaseri yazo ararura.+
33 Divayi yabo ni ubumara bw’inzoka nini,
N’ubumara bukaze bw’inzoka z’impoma.+
34 Ese ibyo ntibyashyizwe hafi yanjye,
Bigashyirwaho ikimenyetso gifatanya kandi bigashyirwa mu bubiko bwanjye?+
35 Guhora no kwitura ni ibyanjye.+
Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+
Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+
Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+
36 Yehova azacira urubanza ubwoko bwe,+
Kandi azababazwa n’abagaragu be,+
Kuko azabona ko nta mbaraga bagifite,
Hasigaye gusa udafite kirengera n’imburamumaro.
37 Azavuga ati ‘imana zabo ziri he?+
Igitare bashakiragaho ubuhungiro kiri he?+
38 Imana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo,+
Zikanywa divayi ivuye ku maturo yabo y’ibyokunywa, ziri he?+
Nizihaguruke zibatabare,+
Zibabere ubwihisho.+
39 Ubu noneho nimurebe, ni jye Mana,+
Nta zindi mana ziri kumwe nanjye.+
Ndica nkanabeshaho.+
Narakomerekeje cyane+ kandi ni jye uzakiza,+
Nta wushobora kugira uwo avana mu kuboko kwanjye.+
41 Nintyaza inkota yanjye irabagirana,+
Ukuboko kwanjye kugafata imanza,+
Nzahora abanzi banjye,+
Nzitura abanyanga urunuka.+
42 Nzanywesha imyambi yanjye amaraso iyasinde,+
Izasinda amaraso y’abishwe n’ay’imbohe,+
Inkota yanjye izarya inyama,
Inyama z’abatware bakuru b’abanzi banjye.’+
43 Mwa mahanga mwe nimwishimane n’ubwoko bwe,+
Kuko azahorera amaraso y’abagaragu be,+
Azahora abanzi be,+
Azatangira impongano igihugu cy’ubwoko bwe.”
44 Nuko Mose araza avuga amagambo yose y’iyo ndirimbo abantu bamuteze amatwi,+ we na Hoseya* mwene Nuni.+ 45 Mose amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose, 46 akomeza ababwira ati “mushyire ku mutima wanyu amagambo yose mbabwira uyu munsi mbaburira,+ kugira ngo mutegeke abana banyu gukurikiza amagambo yose y’aya mategeko.+ 47 Kuko atari amagambo y’agaciro gake kuri mwe,+ ahubwo ni yo buzima bwanyu,+ kandi aya magambo ni yo azatuma muramira mu gihugu mugiye kwinjiramo mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mucyigarurire.”+
48 Uwo munsi Yehova abwira Mose 49 ati “zamuka uyu musozi wa Abarimu,+ ari wo musozi wa Nebo+ uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, maze witegereze igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli ngo bacyigarurire.+ 50 Urapfira kuri uwo musozi ugiye kuzamuka, usange ba sokuruza+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe yapfiriye ku musozi wa Hori+ agasanga ba sekuruza, 51 kuko mutakoreye+ hagati y’Abisirayeli ibyo nabategekeye ku mazi y’i Meriba,+ i Kadeshi mu butayu bwa Zini, ntimumpeshe ikuzo hagati y’Abisirayeli.+ 52 Icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.”+