1 Abatesalonike
5 Naho ku birebana n’ibihe hamwe n’ibihe byagenwe+ bavandimwe, ntimukeneye kugira icyo mubyandikirwaho. 2 Mwe ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova+ uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.+ 3 Igihe bazaba+ bavuga bati “hari amahoro+ n’umutekano!,” ni bwo irimbuka ritunguranye+ rizabagwa gitumo nk’uko ibise bitungura umugore utwite,+ kandi nta ho bazahungira rwose.+ 4 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimuri mu mwijima+ ku buryo uwo munsi wabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura,+ 5 kuko mwese muri abana b’umucyo,+ mukaba abana b’amanywa.+ Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.+
6 Nuko rero, twe gusinzira+ nk’uko abandi babigenza,+ ahubwo nimucyo dukomeze kuba maso+ kandi tugire ubwenge,+ 7 kuko abasinzira+ bakunda gusinzira nijoro,+ kandi n’abasinda ubusanzwe basinda nijoro. 8 Ariko twebwe ab’amanywa, nimucyo dukomeze kugira ubwenge kandi twambare ukwizera+ n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza,+ kandi twambare ibyiringiro by’agakiza+ nk’ingofero,+ 9 kuko Imana itatugeneye umujinya,+ ahubwo yatugeneye kuzabona agakiza+ binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo.+ 10 Ni we wadupfiriye+ kugira ngo twaba turiho cyangwa dusinziriye mu rupfu, tuzabane na we.+ 11 Ku bw’ibyo rero, mukomeze guhumurizanya no kubakana,+ mbese nk’uko musanzwe mubigenza.+
12 Ubu rero bavandimwe, turabasaba kujya mwubaha abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora+ mu Mwami babagira inama, 13 kandi mubagaragarize cyane ko bafite agaciro mubigiranye urukundo, bitewe n’umurimo bakora.+ Mubane amahoro.+ 14 Nanone kandi bavandimwe, turabatera inkunga ngo mujye mucyaha abica gahunda,+ muhumurize abihebye,+ mushyigikire abadakomeye, mwihanganire+ bose. 15 Mwirinde hatagira uwo muri mwe witura umuntu wese inabi yamugiriye,+ ahubwo buri gihe muharanire icyabera cyiza bagenzi banyu n’abandi bose.+
16 Mujye mwishima buri gihe.+ 17 Musenge ubudacogora.+ 18 Mujye mushimira ku bw’ibintu byose,+ kuko ibyo ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. 19 Ntimukazimye umuriro w’umwuka.+ 20 Ntimugahinyure amagambo y’ubuhanuzi.+ 21 Mugenzure ibintu byose,+ mwizirike ku byiza.+ 22 Mwirinde ububi bw’uburyo bwose.+
23 Imana y’amahoro+ ibeze rwose.+ Bavandimwe, umwuka wanyu n’ubugingo bwanyu n’umubiri wanyu bikomeze kutagira inenge muri byose, birindwe mu gihe cyo kuhaba k’Umwami wacu Yesu Kristo, bitariho umugayo.+ 24 Uwabahamagaye ni uwo kwizerwa kandi ibyo azabisohoza.
25 Bavandimwe, mukomeze kudusabira.+
26 Muramukishe abavandimwe bose gusomana kwera.+
27 Ndabategeka nkomeje binyuze ku Mwami, ngo uru rwandiko ruzasomerwe abavandimwe bose.+
28 Ubuntu butagereranywa+ bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.