Filemoni
1 Jyewe Pawulo, wagizwe imbohe+ bampora Kristo Yesu, hamwe na Timoteyo+ umuvandimwe wacu, ndakwandikiye Filemoni dukunda, ukaba n’umukozi mugenzi wacu,+ 2 ndakwandikiye nawe Afiya mushiki wacu, nawe Arikipo+ umusirikare mugenzi wacu,+ hamwe n’itorero riteranira mu nzu yawe:+
3 Ubuntu butagereranywa n’amahoro biva ku Mana Data no ku Mwami Yesu Kristo bibane namwe.+
4 Buri gihe nshimira Imana yanjye iyo nkuvuga mu masengesho yanjye,+ 5 kuko nkomeza kumva ukuntu wizera Umwami Yesu n’ukuntu umukunda, ugakunda n’abera bose,+ 6 kugira ngo ukwizera usangiye n’abandi+ kujye mu bikorwa, kubera ko uzi neza ko ibyiza byose dufite bifitanye isano na Kristo. 7 Urukundo rwawe+ rwarampumurije cyane kandi rutuma ngira ibyishimo byinshi, kuko urukundo rurangwa n’ubwuzu rw’abera rwahumurijwe+ binyuze kuri wowe muvandimwe.
8 Ni yo mpamvu, nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwinshi muri Kristo bwo kugutegeka+ gukora ibikwiriye, 9 ndakwinginga nshingiye ku rukundo,+ uko umbona uku jyewe Pawulo ndi umukambwe rwose, nkaba ndi n’imbohe+ nzira Kristo Yesu. 10 Ndakwinginga ku byerekeye umwana wanjye+ Onesimo,+ uwo nabyaye+ ndi mu ngoyi, 11 utari ufite icyo akumariye mbere, ariko ubu akaba adufitiye akamaro twembi.+ 12 Ndamwohereje ngo agaruke iwawe. Ni koko, uwo ni we rukundo rwanjye rurangwa n’ubwuzu.+
13 Nakwishimira kumugumana ngo akomeze kunkorera mu cyimbo cyawe,+ muri izi ngoyi+ ndimo nzira ubutumwa bwiza. 14 Ariko sinshaka kugira icyo nkora utabinyemereye, kugira ngo udakora igikorwa cyiza bitewe n’agahato, ahubwo ugikore ubyishakiye.+ 15 Mu by’ukuri, wenda yavuye iwawe by’akanya gato kugira ngo uzamugarurirwe iteka ryose, 16 atakiri imbata,+ ahubwo ari ikirenze imbata,+ ari umuvandimwe ukundwa,+ cyane cyane ukundwa nanjye, ariko noneho ukundwa nawe cyane kurushaho, bitewe n’isano mufitanye ku mubiri n’iyo mufitanye mu Mwami. 17 Niba rero utekereza ko dufatanyije,+ umwakire+ neza nk’uko wanyakira ubwanjye. 18 Byongeye kandi, niba hari ikibi yagukoreye cyangwa hakaba hari icyo akugomba, ibyo abe ari jye ubibaraho. 19 Jyewe Pawulo mbyanditse n’ukuboko kwanjye:+ nzabyishyura. Kandi siniriwe nkubwira ko nawe ubwawe umfitiye umwenda, kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe. 20 Koko rero muvandimwe, reka ngusabe kugira icyo umarira mu birebana n’Umwami: humuriza urukundo rwanjye rurangwa n’ubwuzu+ muri Kristo.
21 Nkwandikiye niringiye ko uzakora ibyo ngusabye, kandi nzi ko uzakora n’ibirenze ibyo mvuze.+ 22 Ariko nanone untegurire icumbi,+ kuko niringiye ko binyuze ku masengesho+ yanyu nzarekurwa+ nkagaruka kubakorera.
23 Epafura+ tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya, 24 abakozi dufatanyije umurimo, ari bo Mariko, Arisitariko,+ Dema+ na Luka, na bo baragutashya.
25 Ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’umwuka mugaragaza.+