Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
22 Abaturage b’i Yerusalemu bashyiraho Ahaziya wari bucura bwa Yehoramu aba ari we umusimbura, kuko itsinda ry’abasahuzi ryazanye n’Abarabu mu nkambi y’Abayuda ryari ryarishe bakuru be bose.+ Ahaziya umuhungu wa Yehoramu ajya ku butegetsi aba umwami w’u Buyuda.+ 2 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka 22, amara umwaka umwe ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Ataliya,+ akaba yari umwuzukuru* wa Omuri.+
3 Yakoze ibyaha nk’iby’abo mu muryango wa Ahabu,+ kuko mama we yamugiraga inama zo gukora ibibi. 4 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga nk’iby’abo mu muryango wa Ahabu bakoze, kuko ari bo babaye abajyanama be nyuma y’urupfu rwa papa we, bituma arimbuka. 5 Yakurikije inama zabo maze ajyana ku rugamba na Yehoramu umuhungu wa Ahabu umwami wa Isirayeli, batera Hazayeli+ umwami wa Siriya i Ramoti-gileyadi,+ ari na ho abasirikare barashisha imiheto barasiye Yehoramu bakamukomeretsa. 6 Yaragarutse ajya kwivuriza i Yezereli+ kuko bari bamurasiye i Rama bakamukomeretsa, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+
Hanyuma Ahaziya* umuhungu wa Yehoramu+ umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu+ umuhungu wa Ahabu, kuko yari yarakomeretse.*+ 7 Ariko Imana ni yo yatumye Ahaziya ajya gusura Yehoramu kugira ngo apfireyo. Agezeyo ajyana na Yehoramu gusanganira Yehu+ umwuzukuru* wa Nimushi, uwo Yehova yari yarasutseho amavuta kugira ngo arimbure abo mu muryango wa Ahabu.+ 8 Igihe Yehu yatangiraga gukora ibihuje n’urubanza Imana yari yaraciriye abo mu muryango wa Ahabu, yabonye abayobozi b’i Buyuda n’abahungu b’abavandimwe ba Ahaziya bakoreraga Ahaziya maze arabica.+ 9 Hanyuma ashakisha Ahaziya. Nuko bamufatira i Samariya aho yari yihishe bamuzanira Yehu, baramwica maze baramushyingura.+ Baravugaga bati: “Ni umwuzukuru wa Yehoshafati washatse Yehova abikuye ku mutima.”+ Nta muntu wo mu muryango wa Ahaziya wari ufite ubushobozi bwo kumusimbura ngo abe umwami.
10 Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we apfuye, atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami b’u Buyuda bose.+ 11 Ariko Yehoshabeyati wari umukobwa w’umwami, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyanana n’umugore wamureraga, abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Yehoshabeyati wari umukobwa w’Umwami Yehoramu+ (wari umugore w’umutambyi Yehoyada+ akaba na mushiki wa Ahaziya), yamuhishe Ataliya ntiyamwica.+ 12 Yakomeje kubana na bo mu gihe cy’imyaka itandatu, abahishe mu nzu y’Imana y’ukuri. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.