Intangiriro 2:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Yehova Imana yaremye mu gitaka inyamaswa zose n’ibiguruka mu kirere byose, maze abizanira uwo muntu kugira ngo arebe uko abyita. Uko uwo muntu yitaga buri kintu cyose gifite ubugingo,+ iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo.+ Intangiriro 9:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 n’ibifite ubugingo byose biri kumwe namwe, mu nyoni no mu bisiga no mu nyamaswa no mu byaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe namwe ku isi, ibyasohotse mu nkuge byose n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri ku isi.+ Gutegeka kwa Kabiri 4:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 cyangwa iy’inyamaswa iyo ari yo yose yo ku isi,+ cyangwa ishusho y’ibiguruka mu kirere,+ Yobu 12:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ariko noneho baza amatungo yo mu rugo azakwigisha;+Ubaze n’ibiguruka byo mu kirere bizakubwira.+
19 Yehova Imana yaremye mu gitaka inyamaswa zose n’ibiguruka mu kirere byose, maze abizanira uwo muntu kugira ngo arebe uko abyita. Uko uwo muntu yitaga buri kintu cyose gifite ubugingo,+ iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo.+
10 n’ibifite ubugingo byose biri kumwe namwe, mu nyoni no mu bisiga no mu nyamaswa no mu byaremwe byose bifite ubuzima biri kumwe namwe ku isi, ibyasohotse mu nkuge byose n’ibyaremwe byose bifite ubuzima biri ku isi.+