ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 29:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 bakabona amazuku n’umunyu+ n’inkongi y’umuriro+ bizatuma igihugu cyose kitabibwa, cyangwa ngo hagire igishibuka cyangwa ikimera mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima+ na Zeboyimu+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi,+

  • Zaburi 11:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Ababi azabagushaho imvura y’imitego n’umuriro n’amazuku+

      N’umuyaga utwika. Ibyo ni byo mugabane uzashyirwa mu gikombe cyabo.+

  • Yesaya 1:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Iyo Yehova nyir’ingabo atadusigira abarokotse bake,+ tuba twarabaye nka Sodomu, kandi tuba twarabaye nka Gomora.+

  • Amosi 4:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “‘Narimbuye igihugu cyanyu nk’uko Imana yarimbuye Sodomu na Gomora.+ Mwabaye nk’urukwi rushikujwe mu muriro;+ nyamara ntimwangarukiye,’+ ni ko Yehova avuga.

  • Luka 17:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku biturutse mu ijuru, birabarimbura bose.+

  • 2 Petero 2:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yaciriyeho iteka imigi ya Sodomu na Gomora iyihindura umuyonga,+ kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2021)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2021 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Imikoreshereze
  • Amategeko agenga ubuzima bwite
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze