Kuva 16:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Iteraniro ryose ry’Abisirayeli ritangira kwitotombera Mose na Aroni mu butayu.+ Kuva 17:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Abantu bakomeza kugira inyota kandi bakomeza kwitotombera Mose bavuga bati “kuki wadukuye muri Egiputa? Ese kwari ukugira ngo utwicishe inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”+ Kubara 11:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko abantu batangira kwitotombera Yehova+ nk’aho bamerewe nabi. Yehova abyumvise uburakari bwe buragurumana, maze umuriro wa Yehova ubagurumaniraho, ukongora bamwe muri bo bari ku nkengero z’inkambi.+ 1 Abakorinto 10:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo bitotombye+ bakicwa n’umurimbuzi.+ Yuda 16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Abo ni abantu bitotomba,+ binubira uko bari, bakurikiza ibihuje n’irari ryabo,+ kandi akanwa kabo kavuga amagambo yo kwihimbaza,+ mu gihe bashimagiza abantu+ bagamije kubakuraho indamu.
3 Abantu bakomeza kugira inyota kandi bakomeza kwitotombera Mose bavuga bati “kuki wadukuye muri Egiputa? Ese kwari ukugira ngo utwicishe inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”+
11 Nuko abantu batangira kwitotombera Yehova+ nk’aho bamerewe nabi. Yehova abyumvise uburakari bwe buragurumana, maze umuriro wa Yehova ubagurumaniraho, ukongora bamwe muri bo bari ku nkengero z’inkambi.+
16 Abo ni abantu bitotomba,+ binubira uko bari, bakurikiza ibihuje n’irari ryabo,+ kandi akanwa kabo kavuga amagambo yo kwihimbaza,+ mu gihe bashimagiza abantu+ bagamije kubakuraho indamu.