15 “Igihe inkambi igiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye batwikira ibintu by’ahera+ n’ibikoresho byaho byose.+ Nibarangiza, Abakohati bajye binjira babiheke,+ ariko ntibagakore+ ku bintu by’ahantu hera kugira ngo badapfa. Ibyo ni byo bintu byo mu ihema ry’ibonaniro Abakohati bashinzwe gutwara.+