Abalewi 26:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 nzabavubira imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera umwero wabwo+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto.+ Gutegeka kwa Kabiri 28:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+ Zab. 65:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Impavu zayo zuzura amazi; ibinonko byayo biraringaniye.+Uyiha imvura nyinshi ubutaka bukoroha; uha umugisha imbuto ziyimeraho.+ Yesaya 30:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+ Yeremiya 14:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Mbese mu bigirwamana bitagira umumaro+ by’amahanga, hari na kimwe gishobora kugusha imvura, cyangwa se ijuru ubwaryo ryabasha gutanga imvura?+ Yehova Mana yacu,+ mbese si wowe ubikora? Turakwiringira, kuko ibyo byose ari wowe ubwawe wabikoze.+
4 nzabavubira imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera umwero wabwo+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto.+
12 Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+
10 Impavu zayo zuzura amazi; ibinonko byayo biraringaniye.+Uyiha imvura nyinshi ubutaka bukoroha; uha umugisha imbuto ziyimeraho.+
23 Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+
22 Mbese mu bigirwamana bitagira umumaro+ by’amahanga, hari na kimwe gishobora kugusha imvura, cyangwa se ijuru ubwaryo ryabasha gutanga imvura?+ Yehova Mana yacu,+ mbese si wowe ubikora? Turakwiringira, kuko ibyo byose ari wowe ubwawe wabikoze.+