Gutegeka kwa Kabiri 20:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 “Nujya ku rugamba kurwana n’abanzi bawe ukabona bafite amafarashi n’amagare y’intambara,+ bafite n’abantu benshi kubarusha, ntuzabatinye kuko Yehova Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa+ ari kumwe nawe.+ 2 Samweli 8:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Dawidi afata mpiri ingabo ze zigendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’ingabo zigenza ibihumbi makumyabiri.+ Amafarashi yose akurura amagare+ ayatema ibitsi,+ ariko asigaza ijana muri yo. Zaburi 20:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Bamwe bavuga iby’amagare, abandi bakavuga iby’amafarashi,+Ariko twebweho tuzavuga izina rya Yehova Imana yacu.+ Imigani 21:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+ ariko Yehova ni we utanga agakiza.+
20 “Nujya ku rugamba kurwana n’abanzi bawe ukabona bafite amafarashi n’amagare y’intambara,+ bafite n’abantu benshi kubarusha, ntuzabatinye kuko Yehova Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa+ ari kumwe nawe.+
4 Dawidi afata mpiri ingabo ze zigendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’ingabo zigenza ibihumbi makumyabiri.+ Amafarashi yose akurura amagare+ ayatema ibitsi,+ ariko asigaza ijana muri yo.
7 Bamwe bavuga iby’amagare, abandi bakavuga iby’amafarashi,+Ariko twebweho tuzavuga izina rya Yehova Imana yacu.+