Zab. 141:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yehova, shyiraho umurinzi wo kurinda akanwa kanjye,+Shyira umuzamu ku muryango w’iminwa yanjye.+ Imigani 10:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,+ ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.+ Imigani 13:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Urinda akanwa ke aba arinda ubugingo bwe.+ Ariko ubumbura akanwa ke akasama azarimbuka.+ Imigani 21:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Urinda akanwa ke n’ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe ibyago.+ Imigani 27:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Ujye ushimwa n’umunyamahanga aho gushimwa n’akanwa kawe, kandi ujye ushimwa n’abandi aho gushimwa n’iminwa yawe.+ Yeremiya 9:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Yehova aravuga ati “umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe,+ n’umunyambaraga ye kwirata imbaraga ze,+ n’umukire ye kwirata ubukire bwe.”+
2 Ujye ushimwa n’umunyamahanga aho gushimwa n’akanwa kawe, kandi ujye ushimwa n’abandi aho gushimwa n’iminwa yawe.+
23 Yehova aravuga ati “umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe,+ n’umunyambaraga ye kwirata imbaraga ze,+ n’umukire ye kwirata ubukire bwe.”+