Gutegeka kwa Kabiri 3:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe+ n’ukuboko kwawe gukomeye.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe cyangwa ngo ikore ibitangaza nk’ibyawe.+ 1 Ibyo ku Ngoma 16:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane.+Akwiriye gutinywa kurusha izindi mana zose.+ Zab. 86:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje;+Ni wowe Mana wenyine.+ Zab. 96:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Kuko Yehova akomeye+ kandi akwiriye gusingizwa cyane.Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.+
24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe+ n’ukuboko kwawe gukomeye.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe cyangwa ngo ikore ibitangaza nk’ibyawe.+