20 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “gira ubutwari+ kandi ukomere, maze ukore. Ntutinye+ cyangwa ngo ukuke umutima,+ kuko Yehova Imana, Imana yanjye, ari kumwe nawe.+ Ntazagusiga+ cyangwa ngo agutererane kugeza aho imirimo yose y’inzu ya Yehova izarangirira.