21 Muri ako kanya agira ibyishimo bisaze+ biturutse ku mwuka wera, maze aravuga ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge+ n’abahanga ubyitondeye, ukabihishurira abana bato. Yego Data, kuko wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.