1 Samweli 24:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti “uyu munsi Yehova arakubwiye ati ‘dore umwanzi wawe muhanye mu maboko yawe,+ umukorere icyo ushaka.’”+ Nuko Dawidi arahaguruka agenda yomboka, akeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye. Zab. 9:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Amahanga yaguye mu mwobo yacukuye;+Ibirenge byabo bifatwa+ mu rushundura+ bateze. Zab. 141:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ababi bose bazagwa mu rushundura bateze,+Ariko jyeweho nzarurenga. Imigani 26:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ucukura umwobo azawugwamo,+ kandi uhirika ibuye rizagaruka rimugwire.+ Imigani 28:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Uyobya abakiranutsi+ agatuma bagendera mu nzira mbi na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+ ariko abantu b’indakemwa bo bazatunga ibyiza.+
4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti “uyu munsi Yehova arakubwiye ati ‘dore umwanzi wawe muhanye mu maboko yawe,+ umukorere icyo ushaka.’”+ Nuko Dawidi arahaguruka agenda yomboka, akeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.
10 Uyobya abakiranutsi+ agatuma bagendera mu nzira mbi na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+ ariko abantu b’indakemwa bo bazatunga ibyiza.+