18 Dore ikintu cyiza nabonye kiruta ibindi: ni ukurya no kunywa no kubonera ibyiza mu mirimo yose iruhije+ umuntu akorana umwete kuri iyi si, mu minsi yo kubaho kwe Imana y’ukuri yamuhaye, kuko uwo ari wo mugabane we.
15 Nanjye nashimye kunezerwa,+ kuko nta cyiza cyarutira abantu bari kuri iyi si kurya no kunywa no kunezerwa, kandi ibyo bikabaherekeza mu mirimo bakorana umwete mu minsi yo kubaho kwabo+ Imana y’ukuri yabahaye kuri iyi si.+