Yesaya 44:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Umucuzi afata ibikoresho bye, akavugutira icyuma mu makara, akagikubitisha inyundo akoresheje imbaraga z’amaboko ye, akagicuramo ishusho.+ Agera aho agasonza, imbaraga ze zigashira, akabura amazi yo kunywa maze akananirwa. Yesaya 46:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Hari abatanga zahabu zo mu ruhago rwabo batitangiriye itama, bagapima ifeza ku munzani. Bahemba umucuzi akazikoramo imana,+ hanyuma bakayikubita imbere bakayunamira.+
12 Umucuzi afata ibikoresho bye, akavugutira icyuma mu makara, akagikubitisha inyundo akoresheje imbaraga z’amaboko ye, akagicuramo ishusho.+ Agera aho agasonza, imbaraga ze zigashira, akabura amazi yo kunywa maze akananirwa.
6 Hari abatanga zahabu zo mu ruhago rwabo batitangiriye itama, bagapima ifeza ku munzani. Bahemba umucuzi akazikoramo imana,+ hanyuma bakayikubita imbere bakayunamira.+