3 Yantumye guha ababorogera Siyoni ibitambaro byo kwambara mu mutwe mu cyimbo cy’ivu,+ no kubaha amavuta y’ibyishimo+ mu cyimbo cyo kuboroga, no kubaha umwitero w’ishimwe mu cyimbo cy’umutima wihebye.+ Bazitwa ibiti binini byo gukiranuka+ byatewe na Yehova,+ kugira ngo yitake ubwiza.+