4 Ni iby’ukuri ko yamanitswe+ biturutse ku ntege nke,+ ariko ubu ni muzima biturutse ku mbaraga z’Imana.+ Nanone ni iby’ukuri ko dufite intege nke nk’uko na we yigeze kugira intege nke, ariko tuzabana na we+ biturutse ku mbaraga z’Imana+ zikorera muri mwe.