Abaroma 15:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Koko rero, bashimishijwe no kubigenza batyo, ariko bari banabarimo umwenda. Niba amahanga yarasangiye na bo ibintu byabo byo mu buryo bw’umwuka,+ na yo agomba kubakorera abaha ku bintu byo mu buryo bw’umubiri.+ Abagalatiya 6:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Byongeye kandi, umuntu wese wigishwa+ ijambo ajye asangira+ ibyiza byose n’umwigisha.+ 1 Abatesalonike 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana. Abaheburayo 13:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Byongeye kandi, ntimukibagirwe gukora ibyiza+ no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+
27 Koko rero, bashimishijwe no kubigenza batyo, ariko bari banabarimo umwenda. Niba amahanga yarasangiye na bo ibintu byabo byo mu buryo bw’umwuka,+ na yo agomba kubakorera abaha ku bintu byo mu buryo bw’umubiri.+
9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.
16 Byongeye kandi, ntimukibagirwe gukora ibyiza+ no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.+