10 Ni yo mpamvu ninza nzakwibutsa ibikorwa byose akomeje gukora,+ n’ukuntu agenda avuga amagambo mabi yo kudusebya.+ Nanone yumva ibyo bidahagije, akagerekaho kutakira abavandimwe+ abubashye, kandi n’abashaka kubakira+ akagerageza kubabuza,+ akabaca+ mu itorero.