Kubara 34:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 Nuko Mose abwira Abisirayeli ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo,*+ kikaba umurage wanyu nk’uko Yehova yategetse ko gihabwa imiryango icyenda n’igice.* Yosuwa 14:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Iyo miryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase,+ yahawe umurage wayo hakoreshejwe ubufindo,*+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose. Yosuwa 17:4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 4 Abo bakobwa bajya kureba Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware, barababwira bati: “Yehova ni we wategetse Mose kuduha umurage mu bavandimwe bacu.”+ Nuko bahabwa umugabane mu bavandimwe ba papa wabo, nk’uko Yehova yabitegetse.+ Yosuwa 18:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Muzashushanye ikarita y’icyo gihugu kigabanyijwemo ibice birindwi, muyinzanire. Nanjye nzakorera ubufindo*+ imbere ya Yehova Imana yacu kugira ngo mbagabanye icyo gihugu. Imigani 16:33 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 33 Abantu bakora ubufindo,*+Ariko umwanzuro uvuyemo, uba uturutse kuri Yehova.+
13 Nuko Mose abwira Abisirayeli ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo,*+ kikaba umurage wanyu nk’uko Yehova yategetse ko gihabwa imiryango icyenda n’igice.*
2 Iyo miryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase,+ yahawe umurage wayo hakoreshejwe ubufindo,*+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.
4 Abo bakobwa bajya kureba Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware, barababwira bati: “Yehova ni we wategetse Mose kuduha umurage mu bavandimwe bacu.”+ Nuko bahabwa umugabane mu bavandimwe ba papa wabo, nk’uko Yehova yabitegetse.+
6 Muzashushanye ikarita y’icyo gihugu kigabanyijwemo ibice birindwi, muyinzanire. Nanjye nzakorera ubufindo*+ imbere ya Yehova Imana yacu kugira ngo mbagabanye icyo gihugu.