6 Bageze ku mbuga ya Nakoni bahuriraho imyaka, bya bimasa biranyerera, Isanduku y’Imana y’ukuri yenda kugwa, nuko Uza arambura ukuboko arayifata.+ 7 Yehova arakarira Uza cyane; Imana y’ukuri imwicira aho+ imuhoye icyo gikorwa cyo kutubaha.+ Apfira aho iruhande rw’Isanduku y’Imana y’ukuri.