-
Gutegeka kwa Kabiri 14:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Uko imyaka itatu ishize, mujye muzana kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje byose muri uwo mwaka, mubishyire mu mijyi yanyu.+ 29 Hanyuma Abalewi bazajye babirya bahage, kuko bo batahawe umurage cyangwa umugabane. Nanone abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu bajye baza babirye bahage+ kugira ngo Yehova Imana yanyu azabahe imigisha mu byo mukora byose.+
-