-
Abaheburayo 1:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nanone yaravuze iti: “Mwami, mu ntangiriro ni wowe washyizeho fondasiyo y’isi, kandi ijuru ni wowe wariremye. 11 Ijuru n’isi bizashiraho, ariko wowe uzagumaho. Ibyo byose bizasaza nk’uko umwenda usaza. 12 Uzabizinga nk’uko bazinga umwenda. Ibyo byose bizahinduka, ariko wowe ntujya uhinduka kandi uzahoraho iteka ryose.”+
-