4 Nuko abatware babwira umwami bati: “Turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma ingabo zisigaye muri uyu mujyi n’abaturage bose bacika intege. Uyu muntu ntiyifuriza aba bantu amahoro, ahubwo yifuza ko bagerwaho n’ibyago.”