-
Yeremiya 29:31, 32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 “Tuma ku bajyanywe i Babuloni ku ngufu bose uti: ‘Yehova avuze ibirebana na Shemaya w’i Nehelamu ati: “kubera ko Shemaya yabahanuriye kandi atari njye wamutumye, akagerageza kubashuka ngo mwizere ibinyoma,+ 32 ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘ngiye guhana Shemaya w’i Nehelamu n’abamukomokaho. Muri aba bantu bazarokoka, nta muntu wo mu muryango we uzaba urimo. Kandi Shemaya ntazabona ibyiza nzakorera aba bantu, kuko yatumye abantu basuzugura Yehova.’”’” Ni ko Yehova avuga.
-