-
2 Abami 10:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Icyo gihe Yehova yatangiye kugenda yambura Isirayeli tumwe mu turere twayo. Hazayeli yakomeje kugaba ibitero mu turere twose twa Isirayeli,+ 33 kuva kuri Yorodani ugana iburasirazuba, akarere kose ka Gileyadi, ni ukuvuga akarere k’abakomoka kuri Gadi, ak’abakomoka kuri Rubeni n’ak’abakomoka kuri Manase,+ no kuva kuri Aroweri iri mu Kibaya cya Arunoni, kugeza i Gileyadi n’i Bashani.+
-