Yesaya
Kandi sinzatuza kubera Yerusalemu,
Kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira nk’umucyo+
N’agakiza kayo kakamurika nk’umuriro.+
Uzitwa izina rishya,+
Izina uzahabwa na Yehova ubwe.
3 Uzaba ikamba ry’ubwiza mu kuboko kwa Yehova,
Igitambaro umwami yambara ku mutwe kiri mu kiganza cy’Imana yawe.
Ahubwo uzitwa Ibyishimo Byanjye Biri muri Yo+
N’igihugu cyawe cyitwe Umugore Ufite Umugabo.
Kuko Yehova azakwishimira
Kandi igihugu cyawe kikamera nk’umugore ufite umugabo.
5 Nk’uko umusore ashyingiranwa n’umukobwa w’isugi,
Ni ko abahungu bawe bazakugira umugore wabo.
Kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni,
Ni ko Imana yawe izakwishimira.+
6 Yerusalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe,
Ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro.
Mwebwe abavuga izina rya Yehova,
Ntimutuze
7 Kandi ntimutume atuza kugeza igihe azakomeza Yerusalemu;
Ni byo koko kugeza igihe azatuma isi yirata Yerusalemu.”+
8 Yehova yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, ararahira ati:
“Sinzongera guha abanzi bawe imyaka yawe ngo bayirye,
Cyangwa ngo abantu bo mu bindi bihugu banywe divayi yawe nshya, kuko wayiruhiye.+
9 Ahubwo abasarura imyaka yawe ni bo bazayirya kandi bazasingiza Yehova.
Abenga divayi ni bo bazayinywera mu bikari byanjye byera.”+
10 Mutambuke, mutambuke munyure mu marembo.
Mukure ibintu byose mu nzira abantu batambuke.+
Nimwubake, mwubake umuhanda.
11 Dore, Yehova yatangarije impera z’isi ati:
“Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti:
‘Dore agakiza kawe karaje.+
Dore Imana ije ifite ingororano
Kandi ibihembo itanga biri imbere yayo.’”+